Ikibazo cy’ubucucike muri Gereza ya Karubanda kigiye gukemuka

Ubuyobozi bwa Gereza ya Karubanda buvuga ko ikibazo cy’ubucucike bw’imfungwa n’abagororwa bafite kizakemuka vuba, kuko hari amazu mashya bujuje.

Babigaragarije abadepite bari muri Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, bagendereye iyi gereza tariki 1 Gashyantare 2016, mu rwego rwo kureba uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu magereza.

Muri Gereza ya Karubanda bujuje inzu ebyiri zizajya zakira abantu ibihumbi bibiri.
Muri Gereza ya Karubanda bujuje inzu ebyiri zizajya zakira abantu ibihumbi bibiri.

Aba badepite bageze i Huye baturutse i Rusizi; bakomereje urugendo muri Gereza ya Mpanga i Nyanza.

Mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’iyi gereza, ba Depite François Byabarumwanzi, Iphigénie Mukandera na Chantal Kabasinga, bagaragarijwe ko kuri ubu iyi gereza irimo imfungwa n’abagororwa 9121, harimo abafungiye Jenoside 6610 n’abafungiye ibindi byaha 2511.

SP Camille Zuba uyoboye iyi gereza, yavuze ko ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 7500, ariko ngo mu mezi atarenze abiri abahafungiye bazajya bisanzura kuko abagororwa bujuje amazu abiri mashya yubatse ku buryo bw’amagorofa, azajya yakira abantu ibihumbi bibiri.

Ati “Mu minsi iri imbere tuzaba dufite imyanya myinshi ugereranyije n’ikenewe, kuko abagororwa badafite aho baba batagera ku bihumbi bibiri.”

Ba Depite Iphigenie Mukandera, Chantal Kabasinga na Francois Byabarumwanzi bagendereye Gereza ya Karubanda.
Ba Depite Iphigenie Mukandera, Chantal Kabasinga na Francois Byabarumwanzi bagendereye Gereza ya Karubanda.

Ku kibazo cyo gushaka kumenya niba ubu bucucike nta ngorane bwateje kugeza ubu, SP Zuba agira ati “Gereza ni nini iragutse. Abadafite uburyamo tugerageza kubereka ahantu hisanzuye kandi hagari, bakaryama neza.”

Ubuyobozi bwa Gereza ya Karubanda bwanagaragarije abadepite ko mu bibazo bafite harimo kuba bafite umubare munini w’abagororwa bashaje (bafite abagera kuri 945 barengeje imyaka 70). Ngo bafite n’abagororwa benshi barwaye indwara zidakira. Abo kandi ngo biganje mu bafungiye Jenoside.

Ngo hari n’abagororwa bafungiye Jenoside basabye gusubirishamo imanza ariko kugeza ubu ntibarasubizwa.

Muri Gereza ya Karubanda kandi hari n’abagororwa bagera ku 2400 bavuga ko barangije ibihano, ubuyobozi bukaba bwarabuze uko bubarekura kuko nta madosiye bafite agaragaza igihe bahagereye.

Ubuyobozi bwa gereza buvuga ko bukirimo gukorana na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) kugira ngo ayo madosiye aboneke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka