Ikibazo cy’Itsinda ‘Intwarane’ cyongeye gufata indi ntera muri Kiliziya Gatolika

Ibaruwa yashyizweho umukono na Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda, iravuga ko itsinda rishingiye ku “Ntwarane” ritemewe muri Kiliziya Gatolika.

Ikibazo cy'Intwarane cyavuzwe cyane mu minsi ishize cyongeye kugaruka. Aba bafatiwe i Rusizi muri 2016 basenga rwihishwa
Ikibazo cy’Intwarane cyavuzwe cyane mu minsi ishize cyongeye kugaruka. Aba bafatiwe i Rusizi muri 2016 basenga rwihishwa

Iyo baruwa ivuga ko Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda bwagiranye ibiganiro n’iryo tsinda rishingiye ku Ntwarane ryiyita Umuryango w’Abamonaki, ariko abarigize bakanga kuva ku izima.

Iryo tsinda ngo ryiganjemo abakomoka ahitwa i Muyanza, Cyangugu, Mushubati, Rususa, Mibirizi, Rusumo, Bukinda na Gisoro muri Uganda, Shangi, Gitarama, Tyazo, Butare, Masaka, Rulindo, Rutongo, n’amaparuwasi y’Umujyi wa Kigali, bakagira n’ibikorwa byihariye muri paruwasi Kabuga na Nkanga.

Abo bantu ngo bagiriwe inama n’ubuyobozi bwa Arkidiyosezi ya Kigali babarizwamo ubu, cyane cyane inama yo ku wa Gatanu tariki 08 Ugushyingo 2019, ariko bo bakomeza kugaragaza ko batiteguye gukurikiza ibisabwa imiryango y’Abihayimana ikivuka nk’iyo.

Abo bantu bongeye kugirana ibiganiro na Kiliziya Gatolika muri Gicurasi 2020 byabereye i Kabuga ndetse haba n’izindi nama nyinshi zasabye ko itsinda bashingiyeho kandi bakomeyeho ry’Intwarane rireka kuvangira Kiliziya na Liturjiya yayo (muri 2011 na 2013), ariko bagaragaza ko ibyo bakora bitagibwaho impaka.

Ku bw’izo mpamvu rero, Kiliziya Gatolika, by’umwihariko Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda, akaba yatangaje ko iryo tsinda ritemewe muri Kiliziya Gatolika.

Ati "Duhamagariye abarigize n’abateganyaga kuryinjiramo gukurikiza amabwiriza ya Kiliziya n’ay’igihugu cyacu, bakareka n’umwambaro w’Abihayimana. Abayobejwe n’inyigisho kimwe n’imyitwarire tunenga, bakwegera ubuyobozi bwa Paruwasi bubari hafi n’ubwa Arkidiyosezi bukabafasha. Bikira Mariya, rugero rw’abumvira ugushaka kw’Imana, aherekeze intambwe zibagarura mu rumuri rwa Krisitu."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yezu kristu akuzwe!
Intwarane za Yezu na Mariya ntabwo ari abantu babi kuko ibyo bakora byose baba buzuza ubutumwa bwa Yezu kristu, kuko Yezu ni we Ntwarane nkuru kuko yatwaranye n’umubyeyi bazamukana kaluvaliyo.
Kandi kuba Nyir’icyubahiro kuba yaranditse iyi baruwa ntibyatungurana kubera ko n’ibonekerwa ry’iKibeho bari bararirwanyije birangira beryemeye babanje gutoteza ababonerwaga.
Kandi Yezu kristu aza gucungura abantu bwa yarwanyijwe n’abafazayi,abaherezabitambo,abigishamategeko kandi ari bo bigishaga ukuza kwe ntibyatungurana rero nubu Yezu arwanyijwe n’abigisha urupfu n’izuka bye.
Ahubwo mwebwe muzakore ubushakashatsi kuri ibyo bavuga Ku intwarane.
Nifurije Intwarane gukomera kurugamba kuko ntawe uhabwa amapeti atarwanye!

Manirumva Pierre yanditse ku itariki ya: 2-06-2020  →  Musubize

Arkiyepiskopi wa Kigali yagize neza. No gusenga bigira umurongo, kuko n’Imana yaturemye atari Imana y’akavuyo.

Pierrot yanditse ku itariki ya: 1-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka