Ikibazo cy’isambanywa ry’abana kiracyari ingorabahizi

Umwaka uko ushira undi ugataha ni ko isambanywa ry’abana rikomeza gufata indi ntera, nyamara abayobozi mu nzego zose bahora bashakisha uko icyo kibazo cyaranduka, ariko imibare aho kugabanuka ikiyongera.

Wegereye abo bana basambanyijwe bagaterwa inda, benshi ntibakiri mu mashuri barayahagaritse, barimo kwita ku bo babyaye imburagihe.

Uganiriye nabo usanga bafite ibibazo byinshi bijyanye n’ihohoterwa bakorewe ndetse no kurera abana babyaye, abababyayeho bamwe ntibazi iyo baherereye abandi barabihakanye.

Umwari Sophia (Izina twamuhaye), akomoka mu Murenge wa Rwimiyaga Akarere ka Nyagatare, yatewe inda afite imyaka 14 yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Avuga ko gusambanywa kwe bikamuviramo no gutwara inda byatewe n’umuntu yafataga nk’umubyeyi we wamugambaniye.

Ati “Hari umuhungu wakundaga kungendaho cyane ni ko nabivuga, ariko hakaba hari umugore w’inshuti yanjye wangiraga inama mu buzima busanzwe mufata nk’undi mubyeyi nabonye.”

Umwari akomeza agira ati “Uwo mugore rero ni we waje kungambanira kuri uwo muhungu antumaho kumusura ngezeyo nkinjira mu nzu arakinga arigendera ariko ubwo nasanzemo wa muhungu, ahita amfata ku ngufu.”

Uwo musore wari ufite imyaka 25 y’amavuko ngo akimara kumusambanya yamubwiye ko naramuka abwiye iwabo ibyabaye azamwica nta mpuhwe azamugirira.

Yahisemo kubibika ntiyabibwira ababyeyi be ariko hashize amezi atatu amenya ko atwite ndetse abimenyesha wa mugore wamugambaniye amubwira ko akomeza guceceka bakazamuha igisubizo vuba.

Nyuma ngo yaje kumenya ko wa musore n’uwo mugore batorotse ku buryo n’ubu ngo atazi aho baherereye.

Agira ati “Bamaze kumenya ko ntwite bose sinongeye kubabona, gusa umugore ngo umugabo we yamenye uko yangambaniye aramwirukana ahitamo kwijyanira n’uwampohoteye, ubu sinakubeshya ngo bari hehe.”

Uwari Sophia ubu afite umwana w’imyaka ine arera wenyine ndetse ngo yanamwiyandikishijeho ku irangamimerere.

Avuga ko yahuye n’ihungabana rikomeye ahanini kubera gusambanywa ari umwana noneho ku myaka 15 gusa agomba kwita na none ku wo yabyaye kandi n’umuryango we nta bushobozi ufite.

Avuga ko yize kudoda n’imashini ku buryo asigaye abona ibyo atungisha umwana we ndetse ngo rimwe na rimwe ababyeyi be baramufasha.

Undi mwana wo mu murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo twahaye izina rya Ingabire Leitia, avuga ko we yatewe inda agambaniwe n’abakobwa bagenzi be bari bakuru kuri we.

Avuga ko yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza aribwo yatewe inda ku myaka 15 y’amavuko, ngo uwayimuteye yamumenye nyuma kuko amusambanya atamubonye kuko yari yabanje guhabwa ibisindisha.

Ati “Hari mu kiruhuko, hari abakobwa batatu baturutaga, jye n’undi twari mu myaka imwe, batujyanye ahantu twisanga ari mu basore. Baduhaye Fanta ariko urebye yarimo ibisindisha kuko jye namenye ko nasambanyijwe ari uko ngaruye ubwenge kandi nabwo sinamenye ngo ni nde wabinkoreye.”

Avuga ko kugira ngo amenye uwamuteye inda byamutwaye igihe nabwo ari uko uwamusambanyije amwigambyeho.

Uyu ngo yaje kwemera inda n’umwana avutse biba uko ariko icyo gihe na we akaba yari umwana nta kindi yamufasha.

Ingabire yaje guhura n’ikibazo gikomeye kuko iwabo wa se w’umwana banze umwuzukuru wabo kuko ngo byabatera igisebo mu bakirisitu dore ko ari mu rugo rwa Pasitoro wo muri ADEPR.

Ati “Najyanyeyo umwana nyine ni Abapasiteri, barambwira ngo simbone ko ari kwa Pasiteri ngo numve ko ariho bangirira impuhwe ku buryo bampa ibyangombwa by’umwana, ahubwo ngo ninjye kubishakira hirya.”

Aterwa agahinda no kuba yaragambaniwe n’abantu bakabaye ubundi aribo bamugira inama ikindi akababazwa cyane no kuba umuryango w’umwana we waramwanze burundu ngo utitera igisebo.

Ababazwa cyane no kuba yararushijeho gutera umuryango we ubukene kubera umwana yabyaye nyamara afite kwa sekuru bishoboye.

Yifuza ko nibura umwana we, yakwemerwa n’umuryango we ibyo kumurera bakabimurekera kuko izo nshingano yaziyemeje.

Akarere ka Nyagatare ni ko gakunze kuza imbere mu mibare y’abana basambanywa, aho mu mwaka wa 2019, hamenyekanye abana 1,600 babyaye, umwaka wa 2020 hamenyekana 1,500, umwaka wa 2021 mbere y’uko urangira hari hamaze kumenyekana abarenga 1,400.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet avuga ko impamvu imibare ikomeza kuba hejuru ari uko abagize umuryango batarumva inshingano zabo zo kurinda umwana ihohoterwa.

Avuga ko ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera abana no kubaha amakuru ku mihindagurikire y’umubiri wabo.

Ariko na none avuga ko mu mashuri abarimu nabo bakwiye guhora bigisha abana ku buzima bw’imyororokere, aho kubiharira umwarimu wigisha isomo ry’ibinyabuzima gusa.

Bamwe mu bana batarahura n’iki kibazo basanga bikomeye ko cyacika burundu, kuko abakabaye babaha uburere aribo babahohotera.

Umwana w’imyaka 17 wo mu Karere ka Rwamagana wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, avuga ko ibisabwa ababyeyi babo bigoye ko babyubahiriza ahubwo ikibazo akakibona ku bagabo babaye inyamanswa.

Ati “Papa na Mama bose bakorera Leta, bahagera bakererewe kandi na weekend barakora urumva kubona umwanya wo kutuganiriza birabagora, jye ndabibona rwose.”

Akomeza agira ati “Ikibazo ahantu kiri ni ku bagabo basaze b’inyamanswa, abantu badatinya abangana n’abuzukuru babo, ubwo icyo kibazo cyacika gute abakatugiriye inama aribo bahora bahimba amayeri yo kudusambanya? Uwabakura mu muryango gusa kuko ni bo batumye abana benshi bata amashuri, babayeho nabi, abo babyara ni zo mayibobo z’ejo, baratera igihugu ibibazo gusa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka