Ikibazo cy’imirire mibi cyahagurukije abasirikari bakuru

Itsinda ry’abasirikari bakuru b’aba ofisiye biga mu ishuri rikuru rya Gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College) risanga ikibazo cy’imirire mibi gikwiye guhagurukirwa.

Aba basirikari bakuru basobanuriwe uko intara y'Amajyaruguru ihagaze mu birebana n'ikibazo cy'imirire mibi
Aba basirikari bakuru basobanuriwe uko intara y’Amajyaruguru ihagaze mu birebana n’ikibazo cy’imirire mibi

Abasirikari biga muri iryo shuri riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze basanga hari ibikwiye gukorwa mu maguru mashya kugira ngo gushyira mu bikorwa gahunda zirebana no kurwanya imirire mibi mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika byubahirizwe.

Abagomba kwibandwaho cyane cyane mu kurwanya iyo mirire mibi ni abana bato n’abagore batwite.

Ibi babigarutseho mu rugendoshuri batangiye mu Ntara y’Amajyaruguru kuva ku wa kabiri tariki 05 Gashyantare 2019. Ni itsinda rigizwe n’abasirikari 17 basanzwe biga mu ishuri rikuru rya gisirikari bo mu bihugu birimo Senegal, Malawi, Tanzaniya, u Rwanda na Zambiya.

Ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’iri shuri hagendewe ku nsanganyamatsiko iba yatoranyijwe. Uyu mwaka haribandwa ku kurwanya imirire mibi, aho bagaragarijwe ishusho y’uko iki kibazo gihagaze muri iyi ntara kugira ngo bizabafashe kunoza ubushakashatsi na za raporo zikubiyemo ibitekerezo n’ubujyanama bigamije kunganira inzego za gisivile kunoza neza politiki zihamye muri gahunda yo guca imirire mibi nk’uko Lt Col Jean Marie Vianney Kayigamba wari ukuriye iri tsinda yabihamirije Kigali Today.

Lt Col Jean Marie Vianney Kayigamba yasobanuye ko ingabo ziteguye kunganira inzego za gisivili mu kurwanya imirire mibi
Lt Col Jean Marie Vianney Kayigamba yasobanuye ko ingabo ziteguye kunganira inzego za gisivili mu kurwanya imirire mibi

Yagize ati: “Ingabo ntizibereyeho gucunga umutekano ahari intambara gusa, kuko henshi mu bihugu byacu ku mugabane wa Afurika usanga hari ibindi bibazo bishobora kuba imbarutso y’umutekano mucye; ikibazo cy’imirire mibi rero kiri muri byo kandi giteye inkeke, ni yo mpamvu rero nitubasha kugira ishusho y’imiterere yacyo bizatuma tubona uko dutanga ibitekerezo n’umurongo w’ibyo tubona byafasha mu kubona igisubizo ku muti urambye”.

Intara y’Amajyaruguru yo igaragaza ko hari icyo yungukiye mu biganiro bagiranye n’aba basirikari bakuru nk’abantu bafatwa nk’inararibonye muri gahunda zituma imibereho y’abaturage iba myiza, dore ko ubushakashatsi na za raporo zigomba gutangwa zizagera henshi kandi mu buryo bwagutse nk’uko byagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Abasirikari 48 biga muri iri shuri (Rwanda Defence Force Command and Staff College) bigabanyijemo amatsinda agomba gukorera ibikorwa nk’ibi mu ntara zose z’igihugu. Ibyo bazakusanya bazabyandika mu bitabo mu gihe bitegura gusoza amasomo bazaba bamazemo igihe cy’umwaka muri Kamena uyu mwaka wa 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko mwagiye mureka ubujiji bwitwikira ijambo ry’Imana. ubwo utegereje ko Yezu Kristu ariwe uzaza gukora uturima tw’igikoni, ahe abana indyo yuzuye, ahinge imbuto, arobe indagara, atange inka, yibutse ababyeyi guha abana amata... Ese ubwo ubwenge Imana yakuremanye bwaba bumaze iki? plz ntimukajye muyobya rubanda mwitwaje iyobokamana. Ubwo birumvikana ko abasengera iwanyu bafite abana bafite ibibazo by’imirire mibi mubigisha kwituriza ngo bategereze Yesu azaza abikemure. Ariko narumiwe koko. Njye mfite ububasha iyo ngirwadini nayifunga burundu

Max yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Ubwo ari abasirikare wabona batsinze n’urugamba rw’imirire mibi!! Gusa ntabwo bishoboka kubera ko ikibazo cy’ubukene kiba ku isi hose.Hari ibibazo bizakemurwa n’ubwami bw’Imana gusa: Ubukene,indwara,ubusaza,urupfu,ruswa,intambara,etc...
Abantu byarabananiye.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga dusaba Imana ngo Ubwami bwayo buze.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ubwo bwami cyangwa ubutegetsi bw’Imana,buzaza ku munsi w’imperuka,bubanze bukureho ubutegetsi bw’abantu.Nkuko ibyahishuwe 21:4 havuga,ubutegetsi bw’isi yose buzahabwa Yesu.Noneho ahindure isi paradizo.Niwo muti wonyine.Niyo mpamvu Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana",ntiduhere mu byisi gusa,niba dushaka kuzaba muli ubwo bwami.

hitimana yanditse ku itariki ya: 6-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka