Ikibazo cy’abana batererwa inda mu mijyi kirahangayikishije – GMO

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), ruratangaza ko ikibazo cy’abana bata imiryango yabo bakajya gushaka akazi mu mijyi bagatererwayo inda gihangayikishije.

Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire (GMO) Rose Rwabuhihi avuga ko ikibazo gihangayikishije acyane ari uko abo bana usanga batarageza imyaka 18 y’ubukure, kandi ugasanga bakorera imiryango yifashije kandi ijijutse, ari na ho bava bahohoterwa.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO), rumaze iminsi ruhuza inzego z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’imidugudu kugera ku Karere, aho baganira ku kibazo cy’ihame ry’uburinganire ahanini iyo ritubahirijwe ugasanga havutse ibindi bibazo birimo no guhohotera abana.

Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Kamonyi bavuga ko iyo umwana umwe avuye gushaka amafaranga mu Mujyi wa Kigali abandi bakabona akeye bahitamo guta imiryango yabo na bo bakajyayo.

Icyakora ngo bose ntibahirwa kuko hari abagaruka bafite inda kandi bakiri bato, bigatuma amahirwe yabo ku buzima bw’ejo hazaza yangirika, ari na ho bahera basaba ko abakoresha abana bakwiye guhanwa kugira ngo uburenganzira bw’umwana bugabanye kwangirika.

Umwe muri bo agira ati “Ikibazo cy’abana bajya gushaka akazi mu mujyi kirahari ariko ababaha akazi ni abantu bakuru, iyo rero bavanyeyo inda ni ba bantu baba babiteye kuko bahaye abana akazi, turifuza ko abakoresha abana bakurikiranwa natwe tugakumira abajya mu mijyi ariko nibura n’ababakoresha bagakurikiranwa”.

Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire (GMO) Rose Rwabuhihi avuga ko ikibazo cy’abana bahohoterwa bagaterwa inda bagiye gushaka akazi mu mijyi gihangayikishije kandi ko nyuma yo kuganira n’inzego zose mu Ntara y’Amajyepfo hazajyaho umushinga wo mu Gihugu hose ugamije kurebera hamwe uko ihohoterwa rikorerwa abana rigabanuka.

Agira ati “Ikibazo kirakomeye cyane abantu bakoresha abana imirimo batarageza imyaka y’ubukure yemewe n’amategeko ni ukumubuza uburenganzira bwe, ni no kumubuza gukomeza amashuri ngo na we azavemo umuntu w’ingirakamaro.”

Mu Karere ka Kamonyi hamwe mu hagaragara ikibazo cy’abana bajya gukora akazi ko mu ngo mu Mujyi wa Kigali, inzego z’ubuyobozi bw’imidugudu zigaragaza ko kuba Kamonyi yegereye Kigali ari kimwe mu bituma abana bajyayo ku buryo bworoshye.

Ibindi bibazo bigaragazwa bikwiye gukurikiranwa mu miryango kugira ngo abana badata iwabo ni amakimbirane mu ngo, ashingiye ku myumvire mike ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore.

Ibyo byose bikaba biri gusuzumwa ngo hafatwe imyanzuro yatuma ibibazo bituma abana babuzwa uburenganzira bwabo bikemuke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka