Ikibazo cy’abacungagereza batazamuwe mu ntera kirabonerwa igisubizo mu byumweru bibiri
Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Moussa Fazil Halerimana, avuga ko ikibazo cy’amapeti y’Abacungagereza bo mu rwego rwa sous-officiers batagaragaye k’urutonde rw’abazamuwe mu ntera, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rukibisuzuma rukazatanga igisubizo mu byumweru bibiri.
Minisitiri Fazil avuga ko icyo kibazo kijyana n’icyabacungagereza 150 bo mu rwego rwa officiers, zigisuzumwa ngo bashobore guhabwa amapeti y’ajyanye n’akazi bakora.
Minisitiri Fazil abishubije nyuma y’uko bamwe mu bacungagereza bagaragaje akarengane kabo ko kutazamurwa mu ntera, bavuga ko byabayemo uburiganya bamwe bakazamurwa abandi ntibazamurwe.
Mu rugendo yagiriye mu karere ka Rubavu muri ikii cyumweru dusoza, Minisitiri Musa fazil yagaragaje ko iki kibazo kiri gukurikiranwa ku buryo ababirenganiyemo bazarenganurwa kandi n’abazamuwe ku buryo budakwiye bagashyirwa mu myanya yabo kuko abacungagereza bahemberwa ku mapeti kanid ntawe ugomba kurenganwa.
Minisiitiri Fazil wasuye gereza ya Nyakiriba, yasanze ifungiwemo abagororwa 4374, yasanze abenshi ari abakatiwe icyaha cya Jenoside kuko abaregwa ibyaha bisanzwe bagera ku bihumbi bibiri gusa.
Asura ibikorwa byabarangiza ihano muri TIG, yagaragaje ko akarere ka Rubavu gakeneye abandi batigisite, kugira ngo bashobore kurangiza bimwe mu bikorwa kateguye mu iterambere, birimo nk’imihanda. Agaashima uburyo abarangiza igihano bakora ibikorwa biteza imbere igihugu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
RWOSE MBASHIMIYE KO MUMENYA IBIBAZO BY’ABANYARWANDA.
GUSA NAGIRANGO MBAZE FASIL HAMWE NA IGP GASANA IKIBAZO CY’ABAPOLISI BAGIYE KURI CADETTE BAKABA BAMAZE IMYAKA 6 IRENGA BAYIVUYEHO BAKABA NTA PROMOTION N’IMWE BARI BABONA.
NIBARENGANURWE PE!!!