Ikibanza muri Nyarugenge hari aho kigurwa 219,000Frw/m², muri Juru (Bugesera) kikagurwa 91Frw/m²

Urugaga rw’Abagenagaciro ku Mutungo Utimukanwa(IRPV) rwatangaje ibiciro fatizo by’ubutaka buri mu midugudu yose igize u Rwanda, aho rugaragaza ko metero kare imwe(m²) ishobora kugurwa amafaranga arenga 200,000, ahandi mu cyaro m² y’ubutaka ikagurwa amafaranga atagera ku 100.

Mu Kagari ka Amahoro mu Murenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge(ahubatse CHIC, MIC,...) hari aho igiciro kinini gishoboka cy’ubutaka ari amafaranga y’u Rwanda 219,000Frw, wajya mu Kagari ka Juru, Umurenge wa Juru w’Akarere ka Bugesera igiciro fatizo cyo hasi ari Amafaranga 91/m² y’ubutaka.

Urugaga IRPV rukaba ariko rugira inama abantu kudashingira ku giciro fatizo cyo hasi cyangwa icyo hejuru cyane mu gihe barimo kugura cyangwa kugurisha ubutaka, ahubwo bakwiriye kureba icyo hagati muri byo (cyitwa ikigereranyo cy’igiciro fatizo cy’ubutaka).

IRPV ivuga ko yahaye agaciro ubutaka hashingiwe ku hantu buherereye (mu mujyi cyangwa mu cyaro), niba kuhagera byoroshye(umuhanda ugerayo), ubucucike bw’abatuye hafi yabwo, ibipimo ndangamimerere yabwo, icyo bukoreshwa n’icyo buteganirizwa.

Igiciro fatizo cy’ubutaka kandi ngo cyagenwe hashingiwe ku kuba bwegereye serivisi n’ibikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi, isoko, amashuri, amavuriro, imihanda, ndetse n’uko bushobora kuba bwegereye umugezi cyangwa ikiyaga.

IRPV ikomeza ivuga ko igiciro fatizo cy’ubutaka cyagenwe hashingiwe ku kuba buri mu Karere k’Umujyi wa Kigali, mu turere tw’imijyi yunganira Kigali(Huye, Rusizi, Rubavu, Muhanga, Musanze, Nyagatare Rwamagana, Bugesera), icyiciro cya gatatu kikabamo ubutaka bwo mu turere tundi dusigaye.

Nk’urugero mu Murenge wa Nyarugenge w’Akarere ka Nyarugenge, igiciro fatizo cyo hasi ni amafaranga 11,378Frw, icyo hagati(ikigereranyo) ni 28,678Frw, icyo hejuru kikaba amafaranga 60,702Frw.

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo, igiciro fatizo cyo hasi ni amafaranga 3,949 kuri m², ikigereranyo kikaba amafaranga 6,045, igiciro cyo hejuru gishoboka kikaba amafaranga 24,484.

Ni mu gihe mu Murenge wa Muhoza(mu Mujyi wa Musanze) igiciro cyo hasi ari Amafaranga 1,463/m², ikigereranyo kikaba amafaranga 6,697, naho igiciro cyo hejuru gishoboka kikaba ari amafaranga 40,196.

Mu turere twa kure nka Rutsiro mu Murenge wa Gihango(ahubatse ibiro by’Akarere) m² y’ubutaka igurwa amafaranga 225 ku giciro cyo hasi, ikigereranyo ni 1,890, igiciro cyo hejuru gishoboka kikaba ari Amafaranga 7,723.

Urugaga rw’Abagenagaciro ku Mutungo Utimukanwa ruvuga ko ibi biciro fatizo ku butaka bizongera kuvugururwa nyuma y’amezi atandatu uhereye tariki ya 01 Ukuboza 2021, kugira ngo bizajyane n’agaciro k’Ifaranga ry’u Rwanda kazaba kagezweho icyo gihe.

Umuntu ushaka kumenya agaciro k’ubutaka bwe abanza kubona inyandiko ya IRPV ivuga ibiciro by’ubutaka, hanyuma akareba ku gishushanyo mbonera (Master Plan) cy’aho atuye(ku mbuga z’uturere cyangwa Umujyi wa Kigali biriho).

Iyo yabonye icyo gishushanyo mbonera(muri Master Plan)ashyiramo nimero ya UPI y’ikibanza cye, ahita amenya icyo ubwo butaka bwagenewe gukoreshwa, agafata bwa buso bwabwo agakuba n’igiciro cyabwo kiri ku nyandiko ya IRPV.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba ubutaka bw’umuntu buri mu gace k’umudugudu kasshigiweho mu gushyiraho igiciro cyo hejuru kubera iki nyrrabwo abarirwa ku giciro cyo hagati?

Alias kabano yanditse ku itariki ya: 19-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka