Iki Gihugu si inguzanyo twatse, ni icyacu tugomba kugiteza imbere - Sheikh Ruhurambuga

Imam w’Akarere ka Nyagatare, Sheikh Hussen Ruhurambuga, arasaba buri Munyarwanda kumenya ko iki Gihugu cy’u Rwanda atari inguzanyo ya Banki bafashe, ahubwo ari icyabo kandi buri wese afite inshingano zo kugiteza imbere mu buryo bwose.

Igisibo cy'uyu mwaka ngo cyarabagoye kubera izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa
Igisibo cy’uyu mwaka ngo cyarabagoye kubera izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Mata 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Eid il Filtr, usoza ukwezi kwa Ramadhan.

Avuga ko abayisilamu bakwiye gufata igisibo nk’umwitozo, ariko utuma barushaho kugira umuco mwiza, impuhwe ariko nanone bagaheraho bafasha abatishoboye batagombye kubasaba, kuko bamenye uko inzara iryana.

Avuga ko kugira ngo iki gisibo gikunde byaturutse ku mutekano kandi utazanywe n’umwuka wera, ahubwo ari Abanyarwanda ubwabo babigizemo uruhare, kuko mu bihugu utari batigeze bagira amahirwe yo gusiba.

Ati “Iki gisibo ntabwo twagikora tudafite amahoro, ubu aho abirukanka amanywa n’ijoro bari mu ntambara ntabwo babasha gusiba. Ibi rero biba igihe cyiza cyo kongera kwibutsa abayisilamu n’abatari abayisilamu, ko tugomba guharanira no kumva ko umutekano w’iki Gihugu utureba twose.”

Ashimira Perezida wa Repubulika uhora uharanira ko u Rwanda, kiba Igihugu giteye imbere kandi n’abagituye bakabaho neza.

Avuga ko iki Gihugu atari inguzanyo ya Banki ahubwo ari icyabo, kandi buri wese afite inshingano yo kugiteza imbere mu bubi n’ubwiza.

Yagize ati “Buri Munyarwanda yicare azi ko iki Gihugu atari inguzanyo twafashe kuko iyo uyifite nturyama, ntusinzira. Iki Gihugu ni icyacu biratureba kugiteza imbere byoroshye, bikomeye, ku manywa na nijoro, utabyumva gutyo uwo si uwanjye.”

Abayisilamu bibukijwe ko umutekano w'u Rwanda ubareba
Abayisilamu bibukijwe ko umutekano w’u Rwanda ubareba

Sheikh Ruharambuga avuga ko umuyisilamu mwiza akwiye no kuba ari we Munyarwanda mwiza wumva ko iby’iki Gihugu byose bimureba, bityo agomba kubikora bimworoheye cyangwa bimugoye.

Ku rundi ruhande ariko abayisilamu mu Ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bagowe cyane n’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, ku buryo guhaha byababereye imbogamizi ikomeye.

Ariko nanone ngo babashije gufasha no gusangira na bagenzi babo b’Abanyarwanda, cyane cyane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka