Ikawa igiye kuba ikirango cy’Akarere ka Kayonza

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko bagiye kongera ubuso buhingwaho Kawa no kuyongerera agaciro, ku buryo iba ikirango cy’akarere bigafasha na ba mukerarugendo bakagana.

Bamwe mu bahinzi ba kawa bavuga ko yabateje imbere
Bamwe mu bahinzi ba kawa bavuga ko yabateje imbere

Akarere ka Kayonza gafite ibiti bya kawa 2,500,000, inganda esheshatu n’umusaruro wa toni 180,000 ku mwaka.

Mu mirenge ya Mukarange na Rwinkwavu haboneka amaguriro ya kawa menshi, mu rwego rwo gufasha ba mukerarugendo bagana akarere, abahanyura bajya mu mujyi wa Kigali, abajya mu karere ka Nyagatare, bakaba banakomeza muri Uganda, cyangwa abagana i Kirehe bakomeza muri Tanzaniya.

Meya Nyemazi avuga ko bifuza ko igihingwa cya kawa kiba ikirango cy’akarere, kuko ihera cyane kandi ikaba ininjiriza abaturage amafaranga.

Avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho bagiye kwagura ubuso ihingwaho, umusaruro wayo ukiyongera ndetse n’abayishaka bakayibona batavunitse.

Ati “Iyo ucyinjira muri Kayonza, uzi ubwiza bwa kawa ntutambuka atayiguze, gusa ntibyari byagera ku rwego rushimishije ari nayo mpamvu dukangurira abikorera kuba bazana ikirango cyayo (Brand), ikaba yakomeza kwaguka.”

Akomeza agira ati “Ariko nanone hari ukongera ubuso ihingwaho kuko yoherezwa mu mahanga, abahinzi bayo bakabona amadovize n’Igihugu muri rusange. Ikawa ya Rwinkwavu yabonye ikirango cyayo ariko hari indi iri i Rukara, turimo kuganira ku buryo byaba ikirango cy’akarere.”

Avuga ko kuba kawa yaba ikirango cy’akarere byashoboka cyane ko koperative y’abagore b’abahinzi bayo mu Murenge wa Rukara, yabaye iya 30 ku Isi mu marushanwa mpuzamahanga aheruka, kubera kumenya kuyihinga no kuyitegura neza.

Nsengiyumva Jean amaze imyaka 15 ahinga kawa, avuga ko amaze kubaka inzu eshatu harimo ebyiri z’ubucuruzi, abikesha umusaruro wa kawa.

Agira ati “Mfite ibiti 800 bya kawa, buri uko nsaruye mbona nibura 500,000Frw, nabashije kubakamo inzu y’ubucuruzi y’imiryango itandatu, indi y’imiryango ibiri n’iyo ndaramo.”

Ugana muri pariki y'Akagera ntiyarenga i Rwinkwavu ataguze ikawa
Ugana muri pariki y’Akagera ntiyarenga i Rwinkwavu ataguze ikawa

Ikindi avuga ko kawa yamufashije kwishyurira abana amashuri, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe ndetse akanizigamira.

Munyaneza Fikili wo mu Murenge wa Mukama, na we avuga ko ubuhinzi bwa kawa buteza imbere nyirabwo. bitewe n’umusaruro wayo.

Avuga ko buri uko asaruye abonamo Amafaranga y’u Rwanda 300,000 akaba yarabashije kwiguriramo inka ebyiri ndetse n’umurima w’urutoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka