Ikamyo yabuze feri igenda igonga izindi modoka, benshi barakomereka (Amafoto)
Mu masaha ya saa tanu kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kanama 2020, ikamyo ya East African Cooperative of Transporters (EACT) yari yuzuye umucanga ibuze feri, igenda igonga izindi modoka zari mu muhanda, abantu benshi barakomereka.
Iyi mpanuka ikomeye ibereye ku kiraro cya Nyabarongo ujya mu Karere ka Bugesera, iyo kamyo ikaba yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza muri Bugesera.
Ababonye iyo mpanuka baravuga ko ku muhanda aho iyo kamyo yagiye igonga izindi modoka hari haryamye abantu benshi bigaragara ko bakomeretse cyane.
Turacyakurikirana iyi nkuru …
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Umuntu wese utwaye mumuhanda yagakwiye kujya agira impungenge kuko uburenganzira si umutekano,kdi imodoka mini nkizo tukazigirira impungenge igihe chose duhuye nazo.
abantu se sha barabyumva ko na n’ubu hari abakigenda mu muahnda nk’abari iwabo mu rugo! Ubu se koko ibyago iriya modoka yateje ninde uzabyishyura?
izi kamyo zipakira imicanga ifite toni nyinshi zirenze ubushobozi bwazo. abatwara ibinyabiziga nabo iyo bumva umuntu avuza amahoni ari inyuma yabo bahita bazamura ibirahuri batabanje kureba ikiri gutuma umuntu avuza amahoni