Ijoro ry’Ubunani ryaranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ku banya Kigali (Video & Photo)

Mu ijoro ryo ku itariki ya 31 Ukuboza rishyira tariki ya 1 Mutarama 2017, Mu Mujyi wa Kigali habaye ibirori bitandukanye bisoza umwaka, byagaragaza ibyishimo n’umunezero abantu binjiranye mu mwaka wa 2017.

Ibi birori byabimburiwe n’amasengesho mu nsengero zitandukanye abantu bashima Imana ko yabarinze mu mwaka wa 2016, ikaba inabafashije gutangira uwa 2017 mu mahoro no mu mutekano.

Nyuma y’amasengesho abantu bakomeje bagana ahantu hatandukanye habereye ibirori, bajya kwifatanya n’abandi mu birori bisoza umwaka wa 2016. Imihanda yari itatse amatara agaragaza ko ari ibihe by’ibirori.

Saa sita z’ijoro abantu bari bamaze kugera ahabereye ibirori, cyane cyane mu busitani bwo kuri KCC, ndetse no muri Kigali Convention Center, ibirori bibimburirwa no gucana ibishashi by’ibyishimo, bigaragaza ko umwaka urangiye abantu batangiye undi.

Nyuma y’ibi bishashi by’ibyishimo , ibirori byakomeje abantu baridagadura barabyina baranywa baranarya.

Umuhanzi The Ben Ufite igitaramo cya East African Party kuri iki cyumweru, yasogongeje abakunzi be mu gitaramo yakoreye muri Hotel Villa Portofino iherereye i Nyarutarama

Reba video igaragaza ukuntu ijoro ry’Ubunani ryari ryifashe mu Mujyi wa Kigali:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe.ndumiwepeeee
mbega uburyohe.
umwaka washojwenezaa.

byukusenge yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka