Ijoro rimwe ryamviriyemo kunywa imiti ubuzima bwanjye bwose - Ubuhamya

Nsabimana Jean w’imyaka 56 wo mu Kagari ka Kampanga Umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, avuga ko mu myaka 39 amaranye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA atigeze agira ikibazo cy’ubuzima kubera kubahiriza amabwiriza ahabwa n’abaganga.

Nsabimana Jean amaranye
Nsabimana Jean amaranye

Uwo mugabo uvuga ko irindi banga rimutera kugira ubuzima bwiza, mu gihe kirekire amaze yanduye, ngo n’uko yiyakiriye akimenya ko yanduye, yongererwa imbaraga no kubigaragaza atanga ubuhamya.

Aganira na Kigali Today, ntabwo yigeze agira impungenge zo gutangaza ubuhamya bwe mu itangazamakuru, aho yifuje kuvuga ibyamubayeho byose kuva yanduye virus itera SIDA kugeza ubu.

Uwo mugabo utagaragaza ikimenyetso na kimwe cy’ubwandu bwa SIDA, yemeza ko ari mu banduye mbere SIDA igitangira kugera mu Rwanda mu 1983 ubwo yari afite imyaka 18, amenya ko afite ubwo bwandu mu 1995, nyuma y’uko uwo bashakanye yitabye Imana.

Ati “Nashatse umugore muri 1984, mu 1990 umugore wanjye agakunda kurwaragurika ari nabwo tubyaye umwana wa mbere arapfa, tubyaye undi nawe arapfa, ariko umugore agahora arwaragurika, yabyaye undi mwana we abaho n’ubu turi kumwe yabaye umugabo”.

Arongera ati “Muri 1994 ubwo namuvuzaga, uburwayi bwakomeje kwiyongera, mu 1995 umugore wanjye arapfa ansigira uwo mwana”.

Nsabimana wari umukuru w’itorero mu Badivantisiti muri ako gace, yamaze umwaka yibana arera n’umwana we, bagenzi be b’abavugabutumwa baza kumugira inama yo gushaka undi mugore, ari nabwo yarambagije umwe mu bo basenganaga, igihe cy’ubukwe kigeze agirwa inama yo kubanza kwipimisha dore ko muri icyo gihe SIDA yari itangiye kumenyekana.

Ati “Ubwo nari maze gukwa uwo mukobwa dutegura ubukwe, bagenzi banjye dusengana barambwiye bati ko SIDA itangiye kuvugwa, ntimwabanza kujya kwipimisha mukamenya uko muhagaze, ariko njye nta kimenyetso nakimwe nigeze ngira, ndetse n’umugore wanjye wari umaze gupfa nta kimenyetso cyamugaragaragaho”.

Nsabimana avuga ko yumviye bagenzi be, we n’uwo biteguraga kubana bajya kwipimisha, nyuma y’amezi atatu bahawe ibisubizo asanga yanduye SIDA.
Nyuma y’ibyo bisubizo ngo ntiyacitse intege, ndetse n’uwo bari bagiye kurushinga akomeza kumwinginga amusaba ko bakora ubukwe bakabana, ariko Nsabimana nk’umuntu w’inyangamugayo atekereza uburyo umugore we mukuru yapfuye, ahakanira uwo mugenzi we.

Yanduye SIDA mu 1983 asambanye bwa mbere

Nsabimana ubwo yaganiraga n’umuganga wamusuzumye, ngo yabajijwe amavu n’amavuko y’imikurire ye, ngo amenye intandaro yo kwandura SIDA.

Abwira Umuganga ko mu 1983 ubwo nakoraga mu kabari kitwa “Rond-point Bar” ko mu Kinigi, bamwe mu bacururizaga muri iyo Santere ngo bazanye umukobwa w’indaya, mu kubakira, bati, yewe wa kana we reka tuguhe umugore, nibwo yararanye n’uwo mukobwa, avuga ko bwakeye yakomeretse cyane ngo igitsina cye cyahindutse ibisebe.

Akomeza agira ati “Ni ubwa mbere nari nsambanye, ariko ijoro rimwe rimbyarira umwijima, niyo ndi gutanga ubuhamya mbwira abasore cyangwa abagabo nti, nyabuna mwirinde mutazabona ibyambayeho, kuko ijoro rimwe ryatumye ubuzima bwanjye bwose bujya mu kaga, nkaba nzanywa imiti kugeza mvuye mu buzima”.

N’ubwo uwo bari bagiye kurushinga yumvaga bakomeza ubukwe bakibanira, we ntiyabyemeye ari nabwo ubukwe bwahagaze amara imyaka umunani yibana.

Muri icyo gihe, avuga ko yakoraga ibikorwa binyuranye ashaka iterambere, abantu bakamwita umusazi, bati “uyu mugabo ko yanduye Virus itera SIDA, ko atazamara kabiri akaba ari gutera ibiti, imisozi akaba ayujuje ibitari ubu ni muzima koko!”.

Avuga ko abantu bakomeje kumuha akato akabima amatwi, ndetse atangira gutanga ubuhamya, kugeza ubwo n’inzego nkuru z’ubuyobozi n’izitorero bamwiyambaza mu duce tunyuranye tw’igihugu mu kwigisha ububi bwa SIDA.

Ati “Hari ubwo nanyuraga ku bantu bakaryana inzara, nabibona ngahagarara nkababwira nti, mwikwirirwa mushidikanya naranduye, mfite ubwandu bwa SIDA kandi ntacyo mbaye nzabaho”.

Uwo mugabo avuga ko ubwo yamaraga imyaka umunani yibana, yashakwaga n’abagore n’abakobwa benshi bagamije kumugusha mu bishuko, ari nabwo kwihangana byashatse kumunanira ajya kugisha inama muganga.

Ati “Abantu babonye ko maze imyaka imunani nta kibazo mfite, bamwe batangira guhakana ko nanduye, bansura mu rugo nkabereka ibinini, Abagore n’abakobwa barankunda cyane, abenshi bagashaka kungusha mu bishuko ariko nakwibuka rya joro ryatumye ubuzima bwanjye bujya mu kaga nkabima amatwi”.

Arongera ati “Mbonye abagore bandembeje, nkareba uko abakobwa n’abagore banshaka cyane bashaka kunjyana mu busambanyi, Nibwo nasubiye kuri wa Muganga, ndamubwira nti icyo nkwifuzaho ni uko wampindura inkone, Muganga ati kubera iki, nti sinshaka kongera gusubira mu byaha kandi abagore n’abakobwa bari kunshaka buri munsi, nkumva ubuzima bwanjye burabikeneye”.

Avuga ko Muganga yamugiriye inama yo gushaka uwo bahuje ikibazo, yegera umwe mu bagore babanaga mu ishyirahamwe “Duhumurizanye” yashinze, amugejejeho ikibazo umugore abyakira neza bajyana kwa Muganga abagira inama, muri 2005 bakora ubukwe ari nawe bari kumwe kugeza na n’ubu.

Ati “Muri 2005 nibwo twashakanye, murabona twimereye neza, ntabwo twifuje kongera kubyara kuko naravuze nti afite abana batatu njye mfite umwe, Imana yaduhaye abana nta kibazo, umugisha dufite n’uko abana bacu bose bize, umukobwa we w’imfura twaramushyingiye arabyaye, n’umuhungu wanjye arashaka arabyara, ubwo mfite abuzukuru babiri, muri rusange hano nta kibazo dufite ibyo gutekereza ngo tuzapfa, tuzapfa nk’uko n’abandi bapfa”.

Imyifatire yamuranze kuva yamenya ko yanduye SIDA, niyo itumye afite ubuzima bwiza

Uwo mugabo upima ibiro 76, avuga ko ibanga ryo kuba ameze neza riva mu kwakira ko yanduye, yarangiza akanabigaragaza, hiyongeraho no kubahiriza amabwiriza ya Muganga, aho kuva muri 2007 atangira imiti igabanya ubwandu atigeze asiba kuyifatira ku gihe.

Avuga ko mu myaka 39 amaranye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA atigeze arangwa n’ubundi burwayi, ati “Kuva namenya ko nanduye sindataka n’igicurane, wowe se ntundeba, hari ubwo buri wa kane najyaga mu bitaro bya Ruhengeri guhumuriza abatariyakira, icyanshimishije cyane ni umukobwa nasanze yarihebye ageze ku biro 35 umusatsi waracuramye, naramuhumurije agarura icyizere, none ubu yarize araminuza, yibera muri Amerika”.

Kugeza ubu uwo mugabo n’umugore we bakora ubucuruzi bujyanye n’ubukorikori, birimo ibihangano kudekora ubukwe, gutegura indabo z’ibirori, gufunika impano (cadeau) n’ibindi.

Ati “Turi mu nzu twiyubakiye muri 2010, kandi mu myaka iri imbere turateganya kubaka inzu igezweho nk’uko abandi bazubaka, ntitwasigaye inyuma dufite televisiyo, tureba amakuru, iterambere ry’igihugu cyacu natwe tujyana naryo ibikenewe byose mu rugo birahari, amatungo turoroye”.

Nsabimana avuga ko aho atuye agirirwa icyizere n’abaturage, aho bamutoreye kuyobora umudugudu, inshingano yamazemo imyaka 15.

Yasoje agira inama abafite Virusi itera SIDA batariyakira, ati “Akato uhabwa n’abantu siko kakugiraho ingaruka nk’ako wiha, ngereranyije n’imyaka yahise akato karagabanutse, imyumvire yo kuvuga ngo umuntu afite virusi itera SIDA, abantu bakakwandika mu gahanga ko uri indaya sibyo”.

Arongera ati “Ubu se ko umugore wanjye yamwishe yarasambanye?, nibafate SIDA nk’uko umuntu arwara Diyabete akabivuga, yarwara canser akabivuga, n’umuntu ufite ubwandu bwa SIDA nawe n’abivuge ku mugaragaro ntacyo bizamutwara, nitugira umutima wo gutanga ubuhamya tuzafasha benshi”.

Nsabimana yagize icyo asaba Leta ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, ati “Ari ibishoboka, Leta yagarura gahunda yo kujya dutanga ubuhamya nk’uko byahoze, byatumaga abantu bakanguka, hari ubwo twatangaga ubuhamya umuntu akavuga ati, eh nari nzi ko ngiye gupfa none nanjye narama, akagenda agashinga ishyirahamwe”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBYIZA KO DUKOMEZA KWIRINDA SIDA NA BAYANDUYE TUKARIRA IMITI KUGIHE

NSHIMIYIMANA jean Damour yanditse ku itariki ya: 7-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka