Ijambo rya Perezida Kagame ryo gusoza umwaka no gutangiza undi

Banyarwanda, Baturarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda,

Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere ko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.

Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame

Ibi bivuze ko dushobora gukora n’ibirenze igihe iki cyorezo kizaba kitagihari.

Isomo twakuye muri uyu mwaka ushize, ni uko iyo twitwaye neza tugashyira hamwe, ntacyaduhungabanya.

Twese tugomba gukomeza kuba maso mu mezi ari imbere mu gihe urukingo rwa COVID-19 rutaratugeraho. Kubera imbaraga zanyu, ubushake no gukunda igihugu twese dufite, uyu mwaka utangiye uzaba mwiza kurusha uwo dusoje.

Twirinde rero, buri wese yite ku bandi.

Mu by’ukuri Iri jambo ryari iryo gusoza umwaka no gutangiza undi. Naho ibindi twabivuze ubwo nabagezagaho uko igihugu gihagaze.

Jye n’umuryango wanjye, tubifurije mwese n’abanyu umwaka mushya muhire wa 2021. Uzababere uw’uburumbuke, mugire umugisha w’Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bibilia itubwirako ishyano rizakurwa n’irindi shyano,ubwo rero tubonye 2020 uko ishoje reka dutegereze 2021,gusa ndabagira inama ngo muhange amaso Ku Mana,naho iby’iyi si ni umubabaro gusa.umwaka mushya muhire kuri president n’abanyarwanda Bose!

Alias Kadage yanditse ku itariki ya: 1-01-2021  →  Musubize

Turabashimirako mutugejejeho ijambo ryumukuru wacu murakoze cyane! Umusaza yubahwe cyane

Alis yanditse ku itariki ya: 1-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka