Ihuriro ry’Abagore bo mu nteko ishinga amategeko bagabiye inka imiryango 76
Ihuriro ry’Abagore bo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda (FFRP) ryagabiye imiryango ikennye kurusha indi inka 76 yo mu Karere ka Gisagara.

Babikoze mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iryo huriro rimaze rishinzwe, mu gikorwa bateguye mu Murenge wa Mamba, cyatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 9 kugeza 10 Kamena 2017. Izo nka ni zimwe mu nka ibihumbi 300 zatanzwe n’iryo huriro kuva mu 2006.
Depite Anitha Mutesi, umuyobozi mukuru wa FFRP, yavuze ko bashyigikiye gahunda yatangijwe na Perezida Kagame yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Guteza imbere imibereho myiza niyo ntego nyamukuru na gahunda ya Girinka yagaragaje ubuhanga mu kuzamura imibereho y’abaturage. Niyo mpamvu twahisemo igikorwa kizagira umusaruro ufatika.”
Abagore bo mu nteko banatanze ibigega by’amazi ku baturage bo muri ako karere, mu rwego rwo kubafasha kubona amazi meza. Abo bagore bazanafasha mu guhugura abaturage kuri gahunda izwi nk’Umugoroba w’Ababyeyi.
Bazanagira uruhare mu kurwanya imirire mibi muri ako karere, bigisha abaturage gutegura indyo yuzuye muri gahunda izwi nk’Akarima k’igikoni.
Ohereza igitekerezo
|
MUZAZE MU MURENGE WA MUGOMBWA ,AKAGALI KA KIBU MUDUSURE.KAGAME N’UMUBYEYI MU IZA.
mushobora kuba mwibeshye ngo inka ibihumbi 300?