Ihuriro ry’Abagaba b’Ingabo za Afurika zirwanira mu kirere ribasigiye ubumenyi bwari bukenewe

Ubwo hasozwaga ihuriro rya 11 ry’abagaba b’Ingabo za Afurika zirwanira mu kirere (AACS), kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, batangaje ko ribasigiye ubumenyi bwari bukenewe.

Ni ubumenyi bavuga ko ari ingirakamaro mu mirimo yabo ya buri munsi, kuko bazabwifashisha mu guhangana n’ibibazo mu gihe cy’umutekano mucye, no mu kugarura amahoro mu bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iryo huriro ku wa 25 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame yavuze ko ubushobozi buke mu bijyanye n’indege butuma Ingabo za Afurika zirwanira mu kirere zidatabara mu buryo bwihuse ahagaragaye ibibazo by’umutekano, ari naho yahereye abasaba gushyira hamwe bagashakira ibisubizo ibibazo bijyanye n’umutekano byugarije Afurika, kuko nta gihugu cyabyishoboza hatabayeho ubufatanye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi, avuga ko mu minsi itanu bamaze bungutse ubumenyi, ndetse no kubaka imikoranire nk’Ingabo zirwanira mu kirere.

Ati “Iyi nama nyunguranabitekerezo yatanze amahirwe akomeye cyane, aboneka gusa iyo habayeho ubufatanye. Twizeye ko twungutse ubumenyi, tukanubaka umubano w’imikoranire hagati y’Ingabo zirwanira mu kirere, ibi bizadufasha kubona ibisubizo byiza bijyanye n’ibibazo byacu”.

Umuyobozi w’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere ku mugabane w’u Burayi na Afurika, Gen. Jeffrey L. Harrigian, yavuze ko kuba baragize amahirwe yo kuganira ku bintu bitandukanye nta kabuza ko bizabafasha.

Ati “Ndizera ko bizadufasha kureba imbere tugakora ibintu bifatika, ariko tukazabifashwamo n’uko tuzakomeza gukorera hamwe. Icyerekezo cyacu ari ugukorera abaturage kuko igihe cyose bazahora ari bo bari ku isonga”.

Asoza iri huriro, umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yavuze ko kuba abitabiriye bose bishimira ko hari byinshi bungukiye muri iri huriro, ari iby’agaciro kuko bizafasha buri wese guhangana n’ibibazo by’umutekano byo mu kinyejyana cya 21.

Ati “Ibikorwa byacu ku mugabane wa Afurika cyangwa hanze yayo, byagiye biba iyanga, ibi byagiye bishimangira ko hari ibisabwa mu bijyanye n’ingendo z’indege. Nshimishijwe cyane no kubona ko twese twazirikanye ko twakomeza gukorana, no gufatanya kenshi kugira ngo twongere ubumenyi mu by’indege”.

Ihuriro rya 11 rikaba risize Umuryango w’Ingabo za Afurika zirwanira mu kirere (AAAF), ubonye abanyamuryango bashya babiri barimo igihugu cy’u Burundi hamwe na Gabon.

Igihugu cya Senegal nicyo kizakira ihuriro rya 12 riteganyijwe mu mwaka utaha wa 2023, naho Brig General Pape Souleyname, umugaba mukuru w’Ingabo za Senegal zirwanira mu kirere, akaba ariwe watorewe kuyobora umuryango w’Ingabo za Afurika zirwanira mu kirere (AAAF).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka