Ihohoterwa rikorerwa abagore ntiryiyongereye ahubwo abantu batinyutse kurivuga
Polisi y’igihugu iratangaza ko amakuru akomeza gukwirakwira ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ridaterwa no kuba ryiyongeyereye, ahubwo bituruka ku kuba ababikorerwa n’abantu muri rusange baratinyutse kujya batanga amakuru ku hagaragaye ihohoterwa.
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu butanga icyizere buvuga ko kuba abantu barahagurukiye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’itangazamakuru rikabigiramo uruhare, byaratumye u Rwanda rubishimirwa no ku rwego mpuzamahanga.
Iryo tangwa ry’amakuru ryahesheje u Rwanda igihembo cya mbere ku isi gitangwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirengera Abagore; nk’uko bitangazwa na ACP Elisa Kabera, ushinzwe umubano mpuzamahanga muri Polisi y’igihugu.
Agira ati: “Ibintu bijyanye no kurwanya ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa, imibare akenshi izamurwa n’uko abantu bamenye ko iki ari icyaha ubundi basanzwe batakizi. Noneho batangira gutanga ibirego ukibaza ko bizamutse kandi mu by’ukuri aribwo bakibimenya.
Ikigaragara ni uko kubirwanya rwose bifite imbaraga kuko dufite Isange One Stop Center yabonye ighembo cya mbere muri UN kandi irihariye muri Afurika.”

Iyo niyo mpamvu u Rwanda rwatoranyijwe kwakira imyitozo izahuza abapolisi, abasilikare n’abacungagereza bo mu bihugu 31 byo muri Afurika; nk’uko ACP yabitangaje ubwo bimwe muri ibyo bihugu byateraniraga i Kigali mu gutegura iyo nama izatangira tariki 08/07/2013.
Abo bapolisi baziga uburyo bakwitwara mu gihe hagaragaye ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu gihe cy’intambara, nyuma yayo no mu bihe bisanzwe. Itegurwa ry’iyo myitozo ryashyizweho kubera igitekerezo cyatangiwe mu nama nyafurika yateraniye i Kigali muri 2010.
Nubwo mu Rwanda hakigaragara ihohoterwa rikorerwa abagore, Umuryango w’Abibumbye ushima uburyo u Rwanda rukomeza kugira uruhare mu guhangana n’icyo kibazo cyugarije isi, nk’uko byemejwe na Lamin Manneh, uhagarariye uwo muryango mu Rwanda.
Yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye ufata u Rwanda nka kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bihagaze neza mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwasobanurira itegeko rirengera umugore mugihe harurikumutera ubwoba amukangisha video runaka ashaka guhohotera umugore amusaba ngobasambane cyangwa akabarikugusaba ikind kintu cyakwangiza umuryango cyangwa ubuzima bwite bwuwobarigutera ubwoba
Mwasobanurira itegeko rirengera umugore mugihe harurikumutera ubwoba amukangisha video runaka ashaka guhohotera umugore amusaba ngobasambane cyangwa akabarikugusaba ikind kintu
ndabyemera ko bahohoterwa gusa mbona ubu hari ho gutereranwa kubagabo. nonese ubu ko ikigo cya statistic cg garagajeko ubu abagabo barimo guhohoterwa cyane nabagore ibyobyo ingamba ni izihe abagabo ni 52% bahohoterwa nabagore. ngaho police nifate izindi ngamba
Twabonye ingamba police yurwanda yafashe mubyukuri bimajije kugaraga kuburyo umunyarwanda ,asigaye agenda ntankomyi yizeye umutekano.None twifuzako isange yagera mubitaro byose byo mu Rwanda kuburyo uwahohotewe yakirwa vuba ibimenyesto bitarasibangana.
itangazamakuru ryafashije kumenyakanisha iki cyaha bituma no kukirwanya bigira ingufu,kuko uretse no guhana abagikoze,bituma habaho no kwirinda kugikora,kuko iyo uwagikoze avuzwe mu itangazamakuru ubwabyo ni igihano gitinyisha abandi. ahubwo abakoze iki cyaha imanza zabo zige zibera aho bagikoreye abaturanyi bose babireba,byzafasha kwigisha abaturage kurirwanya byimbitse.
Mu rwanda tugeze ku rugero rwiza rwo kuzamura abagore, no kurinda ihohoterwa, abandi bari bakwiye kugira icyo bigira ku rwanda.
Kera iyo umugore yahohoterwaga cg umwana agafatwa ku ngufu byagirwaga ibanga rikomeye n’imiryango byabayemo ntibivugwe,ibi rero byatumaga ababikora batabicikaho kuko ntibahanwaga,ariko ubu iyo bibaye abanyamakuru bagera ho byabereye uwabikoze akagaragazwa mu ruhame,akabihanirwa ndetse bikanatuma ababifite mu ngeso babicikaho kubera uburyo bashyirwa mu itangazamakuru,abenshi rero iyo babyunvise bibwira ko byiyongereye bikabije,kandi ahubwo imibare igaragaza ko bigenda bigabanuka buri mwaka.