Ihererekanyabubasha mu nteko umutwe w’abadepite
Nyuma y’aho hatorewe ba visi perezida bashya mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 ukwakira, 2001 habayeho umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’aba visiperezida bashya nabacyuye igihe.
Ubwo hatorwaga abavisi perezida bashya tariki ya 10 ukwakira, 2011 Madame Kankera Marie Josée yatorewe umwanya w‘ushinzwe Imari n’Abakozi mu nteko umutwe w’abadepite aho yasimbuye kuri uyu mwanya Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wabaye senateri akaza no gutorerwa kuyobora sena. Ku mwanya w‘ushinzwe Amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ambasaderi Polisi Denis yasimbuwe na Kalisa Evariste.
Muri iki gikorwa perezida wa sena Dr. NTAWUKURIRYAYO nyuma yo kumurikira mugenzi we umusimbuye ibyagezweho yagaragaje ibikorwa byihutirwa bikwiye kwitabwaho by’umwihariko, ibyo bikorwa birimo gushyira abakozi mu myanya kandi bakagenerwa ibibagombwa; gukorana na Minisiteri y’ibikorwa remezo mu gukomeza gusana Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, gukurikirana ikibazo cy’ubwishingizi bw’Ingoro y’Inteko Ishinga amategeko n’ibikoresho byayo; gushyira mu bikorwa gahunda y’amahugurwa y’abakozi b’Inteko ishinga amategeko n’ibindi.
Depite polisi denis nawe yamurikiye umusimbuye ibijyanye n’inshingano ze aho Yamumurikiye imishinga y’amategeko yatowe, iyemerejwe ishingiro, imishinga y’amategeko yohererejwe Sena, ibirebana n’inama nyunguranabitekerezo ndetse n’ibikorwa byo kugenzura Guverinoma aho bigeze.
Ku mpande zombi bakaba bishimiye ubufatanye bwabaranze mu gihe bari kuri uyu mwanya wa visi ba perezida banasaba ababasimbuye gushyira hamwe mu kazi kabo, perezida wa sena akaba yabijeje ubufatanye mu kazi kabo ka buri munsi mu rwego rwo kwihutisha akazi.
Marie J osee IKIBASUMBA.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|