Ihame ry’uburinganire ryabaye inkingi ikomeye yubakiweho u Rwanda - Senateri Nyirasafari
Visi perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon. Espérance Nyirasafari, yagaragaje ko ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugabo, ari imwe mu nkingi u Rwanda rwubakiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hon. Nyirasafari yabigarutseho ubwo yari mu mwiherero wateguwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Djibouti, ndetse n’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (Inter-Parliamentary Union/IPU), ugamije kongerera abagize Inteko Ishinga Amategeko ihame ry’uburinganire.
Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye uyu mwiherero mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko ihame ry’uburinganire nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ryabaye inkingi ikomeye yo kubakiraho Igihugu.
Yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ryabaye inkingi ikomeye yo guhindura u Rwanda, no kubakiraho politiki yarwo ihamye.”
Mu 2022, raporo yakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (WEF), yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatandatu ku Isi n’uwa mbere muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu bihugu byashyize imbere ihame ry’uburinganire.

Hon. Nyirasafari yagaragaje ko bimwe mu bintu by’ingenzi, byatumye u Rwanda rugera kuri iyi ntambwe rufatirwaho urugero n’amahanga, harimo ubushake bwa politiki, gushyiraho amategeko ahanye n’iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga, ingamba zihamye zishyigikira uburinganire, bikajyana n’ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa by’ihame ry’uburinganire.
Hon. Nyirasafari yongeye guhamagarira abagize Inteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko abari mu Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, kuzirikana ingamba n’amasezerano byafatiwe mu Rwanda, mu bijyanye no gushyigikira ihame ry’uburinganire.
Ati “Nk’umwe mu bagize Biro y’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ku Isi, nongeye kubasaba gushyira mu bikorwa Itangazo rya Kigali, ryerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, nk’umuyoboro ugamije impinduka, kwigira ndetse no kwimakaza amahoro ku Isi.”
Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance, yasoje avuga ko hakenewe gushyirwa mu bikorwa amategeko ajyana n’ingengo y’imari, kugira ngo birusheho kuzamura igipimo cy’ihame ry’uburinganire mu nzego zose.

Mu 2022, u Rwanda rwatorewe kuyobora inama ya 145 y’ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, bitewe n’uko ari Igihugu cyashyize imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ikaba inayobowe n’umugore.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|