IGP Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO ibera i Kinshasa

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ku wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, yitabiriye inama ihuza Abayobozi ba Polisi bo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ni inama irimo kubera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Mujyi wa Kinshasa.

Iyo nama ihuza abayobozi ba Polisi iri mu rwego rw’inama rusange ngarukamwaka ku nshuro ya 23, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti "Kongera inzego zishinzwe umutekano uburyo bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 no mu bihe bisanzwe".

Umuryango wa EAPCCO ugizwe n’ibihugu 14, washinzwe mu mwaka wa 1998 hagamijwe gushimangira ubufatanye bwa Polisi zo mu Karere, guhanahana amakuru ku byaha no guhuza amategeko hagamijwe kongerera ubushobozi inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Muri iyo nama haganiriwe ku ngamba zo kongerera ubushobozi n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, harimo iterabwoba n’ubuhezanguni birimo kugaragara mu Karere, ndetse banagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iherutse kwemeranywaho.

Muri iyo nama kandi banarebeye hamwe imiterere y’ikigo cyo mu Karere cyo kurwanya iterabwoba nk’uko babyemeranyijweho mu masezerano ya Mifugo.

Amasezerano ya Mifugo agaragaza uburyo bwo gukumira, kurwanya no guhashya ibyaha bigaragara mu Burasirazuba bwa Africa.

Ibihugu bigize umuryango wa EAPCCO ni u Rwanda, Burundi, Comoros, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Seychelles, Somalia, Sudani y’Epfo, Uganda, Sudani na Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka