IGP Munyuza yasoje uruzinduko rushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Malawi

Ku 25 Nyakanga 2021 nibwo umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye batangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Malawi, ku ya 26 Nyakanga 2021, uwo muyobozi yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Polisi ya Malawi, Dr George Hadrian Kainja.

Ibiganiro byabereye mu murwa mukuru w’Igihugu cya Malawi, Lilongwe, byari mu murongo wo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’inzego zombi muri Werurwe 2019, amasezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amahugurwa, guhuza ibikorwa, gukurikirana no guhanahana abanyabyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, guhanahana amakuru ku banyabyaha bahungiye muri ibyo bihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu bindi bintu bitandukanye bijyanye n’umutekano.

Ibyo biganiro byabereye i Lilongwe bikurikiranye n’ibindi biherutse kubera i Kigali mu kwezi gushize kwa Kamena, ubwo umuyobozi wa Polisi ya Malawi yari mu ruzinduko mu Rwanda kuva ku itariki ya 30 Gicurasi kugeza tariki ya 4 Kamena 2021.

Mu biganiro byabaye ku ya 26 Nyakanga 2021, IGP Munyuza yahamije ko uko guhura bigaragaza umuhate n’imibanire mu gukomeza ubufatanye mu mutekano hagati ya Polisi ya Malawi na Polisi y’u Rwanda. Yanashimye umusaruro ugenda uva mu biganiro bihuza abo bayobozi bombi kuko bigenda bitanga umusaruro.

Yagize ati "Ukurikije ibibazo by’umutekano uko bihagaze ku isi no mu Karere, duha agaciro ingufu Leta ya Malawi ikoresha hagati yayo n’u Rwanda cyangwa n’ibindi bihugu, mu gushaka amahoro arambye ku bibazo by’umutekano mu Karere n’ahandi".

IGP Munyuza yakomeje agaragaza ko igihe ari iki cyo guhura kuko kimwe n’ahandi ku isi, mu gace k’Iburasirazuba bwa Afurika no mu Majyepfo, hakomeje kwiyongera imitwe y’iterabwoba iteza umutekano muke mu Karere.

Yagize ati "Twishimiye ko uyu munsi twongeye gushimangira tukanongera kwiyemeza gukorera hamwe, cyane cyane mu mashuri yacu atanga amahugurwa. Nta gushidikanya ibi bihe isi yabaye nk ’umudugudu ubufatanye ni ingenzi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, harimo n’ibi by’iterabwoba n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga bikomeje kwibasira umugabane wacu. "

Muri urwo ruzinduko Polisi y’u Rwanda yemereye Polisi ya Malawi kuzohereza ba ofisiye bakuru kuzaza kwiga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze.

IGP Kainja yavuze ko ubwo aheruka gusura Polisi y’u Rwanda, hari amasomo yahigiye ndetse ko igihe kigeze kugira ngo ibyo yahigiye bitangire gushyirwa mu bikorwa ariko cyane cyane mu rwego rwo guteza imbere serivisi za Polisi ya Malawi.

IGP Kainja yashimangiye ko amasezerano y’ubufatanye atanga icyerekezo mu gushyira mu bikorwa ibyo basezeranye.

Ati “Mu nama iheruka mu Rwanda twiyemeje gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi. Uru ruzinduko rwanyu ruri mu rwego rwo gushimangira ubwo bushake, bizanatanga uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje”.

Ati “Inama no kubaka ubushobozi ubwabyo ntabwo bizatsinda ibibazo by’umutekano biriho muri iki gihe nihatabaho gukomeza guhanahana amakuru. Tugomba gukoresha uburyo dufite kugira ngo turebe ko duhanahanye amakuru ku gihe. Ibi kandi ni ingenzi mu kurwanya imitwe ya Islam y’iterabwoba irimo guhungabanya abaturanyi bacu ba Mozambique”.

Tariki ya 27 Nyakanga 2021, IGP Munyuza yasuye Intara y’Amajyepfo ashyira Iburengerazuba anasura Intara y’Amajyepfo ashyira Iburasirazuba. Muri izo Ntara umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yirebeye urugendo rukorwa na Polisi ya Malawi mu bijyanye n’uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, agaragarizwa ko uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano bigabanya ibyaha.

Tariki ya 28 Nyakanga 2021, IGP Munyuza yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Malawi riri mu Karere ka Zomba mu gice cy’Amajyepfo y’iki gihugu. Ni ishuri rihugurirwamo abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato (Officer Cadets), iryo shuri kandi ritanga amahugurwa y’amezi atatu, amahugurwa ahabwa ba ofisiye batabashije gukurikira amasomo y’abapolisi bitegura kuba ba ofisiye bato (Officer Cadets), muri ayo mezi atatu bahugurwa ibijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’abakozi.

Mu biganiro byahuje IGP Dan Munyuza n’abayobozi b’iryo shuri bagaragaje ubushake bafite mu gukorana n’amashuri ya Polisi y’u Rwanda mu bijyanye no guhanahana porogaramu y’amasomo atangirwa mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda, guhererekanya abahugura n’abahugurwa.

Muri urwo ruzinduko rw’akazi, IGP Dan Munyuza yanasuye sitasiyo ya Polisi ya Limbe, anasura sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Mulanje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka