IGP Dan Munyuza yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo

Ku wa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2021, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), abashimira akazi keza bakora ariko anabibutsa gukomeza kwirinda Covid-19.

Abapolisi yasuye bagizwe n’amatsinda abiri FPU-2 na FPU-3 buri tsinda rigizwe n’abapolisi 160, bose bakorera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Juba. Bakora inshingano zitandukanye zose zishingiye ku kurinda abasivili, gukora amarondo, guherekeza abayobozi, ndetse banakora ibikorwa bizamura imibereho y’abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Mu ntara ya Malakal hari irindi tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240.

IGP Munyuza yashimiye aba bapolisi akazi keza bakora ko kugarura amahoro n’ituze muri icyo gihugu, avuga ko yishimiye kuba yasanze bameze neza abasaba kudatezuka ku kinyabupfura ari cyo kibafasha gukora neza inshingano zabo kugeza basoje ubutumwa bwabo nk’itsinda, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Uwo muyobozi yibukije abapolisi gukomeza kwitondera no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ntibirare.

Ati “Mugomba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura musanganywe kugira ngo musohoze neza inshingano zanyu mwajemo hano. Mwirinde icyorezo cya COVID-19 kuko muri iki gihe noneho kirimo kugenda cyihinduranya, ntimuzirare ahubwo muzakomeze kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda mugira isuku mukaraba amazi meza n’isabune ndetse munambara agapfukamunwa kandi munahana intera aho muri”.

IGP Munyuza yakomeje yibutsa abo bapolisi guhora babungabunga ibidukikije aho bakorera.Yashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’Igihugu cya Sudani y’Epfo, anavuga ko izo nzego zombi z’umutekano zikomeje gushimangira imikoranire.

Ati “Usibye amasezerano y’imikoranire ari hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Sudani y’Epfo, n’ubundi ibihugu byombi birishimira imibanire n’imikoranire myiza bifitanye mu nzego zitandukanye nko mu bucuruzi no mu mutekano”.

IGP Munyuza yakomeje abwira abapolisi ko n’iyo ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwarangira, abapolisi b’u Rwanda bazajya bagaruka muri icyo gihugu gufasha igipolisi cyaho kubaka ubushobozi nk’uko biri mu masezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, yasabye abo bapolisi kandi gukomeza kurangwa n’indangagaciro nyarwanda baharanira kuzamura ibendera ry’u Rwanda.

Mu bihe bitandukanye Sudani y’Epfo yohereza abapolisi b’aba Ofisiye bakuru n’abato mu Rwanda mu masomo atandukanye ajyanye n’imiyoborere y’abapolisi n’abitegura kuba ba Ofisiye bato.

IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, uwo muyobozi yashimye uko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bwo kubungabunga amahoro.

By’umwihariko Vuniwaqa yashimye uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo, mu minsi ishize uwo muyobozi akaba yarasuye abapolisi b’u Rwanda abashima uko bitwara.

Usibye ibikorwa byo kurinda abaturage, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bahakorera ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho myiza y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka