IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzaniya

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gicurasi yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Tanzaniya aho yahuye na mugenzi we uyobora Polisi yo muri icyo gihugu IGP Simon Nyakoro Sirro banagirana ibiganiro.

IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzaniya
IGP Dan Munyuza yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Tanzaniya

Uru uruzinduko rwari rugamije gukomeza gushimangira imikoranire isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi kuko kuva mu mwaka wa 2012 Polisi zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

IGP Munyuza yashimiye mugenzi we wa Tanzaniya kuba yamuboneye umwanya bakagirana ibiganiro. Yanashimiye ubuyobozi bwa Leta ya Tanzaniya muri rusange uko babakiriye muri iki gihugu.

IGP Munyuza yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

Yagize ati" Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange dufite ubushake n’umuhate mu kurwanya ibyaha byambukiranya ibihugu byacu byombi. Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye."

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro byahuje IGP Dan Munyuza n’intumwa yari ayoboye ndetse n’abandi bayobozi muri Polisi ya Tanzaniya, IGP Simon Nyakoro Sirro yashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kuba yigomwe umwanya we akaza muri Tanzaniya. Yavuze ko ibihugu byombi bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

Yagize ati" Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo. Ibi tugomba kubigeraho dushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi zacu y’u Rwanda na Tanzaniya."

Izi nzego zombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke, guhanahana abanyabyaha, gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka