Igororero rya Muhanga ryatangiye kugabanyirizwa ubucucike

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu (MININTER), iratangaza ko Igororero rya Muhanga ryatangiye kugabanyirizwa ubucucike, kugira ngo abagororwa babashe kwisanzura no kuba mu buzima bwiza.

Igororero rya Muhanga ryari rifite ubucucike bukabije
Igororero rya Muhanga ryari rifite ubucucike bukabije

Ibyo birimo gukorwa himurwa abagore 625 bari bahafungiye, bimurirwa mu Igororero rya Nyamagabe ahuzuye icyumba gishobora kwakira abagororwa 1000.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, atangaza ko kwimura abo bagore bitazabangamira ubutabera bwabo, kuko abakiburana bazajya bazanwa i Muhanga ahari amadosiye yabo, kandi imiryango yabo ikaba yarasobanuriwe ibyo kwimurwa kw’abo bagore n’abana babo.

Agira ati "Abafite dosiye zabo i Muhanga bazakomeza kuzanwa kuzikurikirana, urumva ko abo bagore aho bavuye hazimurirwamo abagabo, nabo kandi aho bagiye baraba bisanzuye. Tuzakomeza kubikora n’ahandi kugira ngo abagororwa barusheho kugira ubuzi ma bwiza".

Minisitiri Gasana avuga ko harimo gusuzumwa uko hashyirwa mu bikorwa, itegeko ry’uko abahamwe n’ibyaha bashobora kurangiza ibihano byabo cyangwa gukurikiranwa bari hanze, hatanzwe ingwate, no gukora imirimo nsimbura gifungo ifitiye Igihugu akamaro.

Icyakora ngo bisaba kubanza kubisobanurira abantu bakumva ko ubwo buryo nabwo buteganywa n’itegeko, kuko abamenyereye ko igihano cyose ari ugufungwa babyakirana ingingimira.

Agira ati "Ubwo buryo nabwo turatangira kubushyira mu bikorwa, abantu benshi bakeka ko guhana bikorwa gusa mu magereza, hari uwo wakurikirana ari hanze abantu bakibaza ko nta butabera bwatanzwe, ni ukubanza kubisobanurira abantu".

Igororero rya Muhanga bivugwa ko rifite ubucucike buri hejuru bubarirwa mu 180% by’abo ryakira, ndetse inyubako yaryo ikaba ishaje dore ko hari n’igice kigeze gufatwa n’inkongi y’umuriro hakifashishwa amahema.

Twashatse kuvugisha Umuvugizi w’Urwego rw’Amagororero mu Rwanda ngo agaragaze imibare nyayo y’abafungiye mu rya Muhanga n’aho gahunda yo kuryimura igeze, ntibyadukundira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka