Ignatienne Nyirarukundo na Assumpta Ingabire bahinduriwe inshingano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahinduriye bamwe mu bayobozi inshingano, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

Assumpta Ingabire
Assumpta Ingabire

Mu mpinduka zabaye, Assumpta Ingabire yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Ingabire Assumpta yasimbuye Ignatienne Nyirarukundo wagizwe Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Ignatienne Nyirarukundo
Ignatienne Nyirarukundo

Izi mpinduka zimenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2019 nibwo Ignatienne Nyirarukundo yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.

Icyo gihe kandi Assumpta Ingabire umusimbuye we yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka