Igitaramo cya Pasika cy’uyu mwaka kizabera kuri radiyo na televiziyo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Mata 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yasohoye amabwiriza agaragaza ibyo insengero zemerewe gukora zigomba kubahiriza mu gihe cy’amasengesho, ayo mabwiriza akaba avuga ko igitaramo cya Pasika kizabera kuri radiyo na televiziyo kubera kwirinda Covid-19.

Igitaramo cya Pasika kizakurikiranirwa kuri radiyo na televiziyo
Igitaramo cya Pasika kizakurikiranirwa kuri radiyo na televiziyo

Ubusanzwe abizihiza Pasika, bucya iba bajyaga bahurira ku nsengero mu masaha y’ijoro mu masengesho ari byo bita Igitaramo cya Pasika, ariko uyu mwaka si ko bizagenda kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, ahubwo icyo gitaramo kikazabera kuri radiyo na televiziyo nk’uko bikubiye mu mabwiriza ya MINALOC.

Ayo mabwiriza yibutsa abakuriye amadini n’amatorero ko no kuri Pasika urusengero rwemerewe kwakira abantu batarenga 30% by’ubushobozi bwarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese dukwiye Kwizihiza Pasika nk’Izuka rya Yezu cyangwa Urupfu rwe? Reka tubaze Bible.Bible ntabwo idusaba kwibuka "izuka rya Yezu",ahubwo idusaba “kwibuka URUPFU rwe” nkuko 1 Abakorinto 11:26 havuga.Icya kabiri,Bible ivuga itariki nyayo yo Kwizihiza Pasika.Ni le 14 NISAN (muli Calendar y’Abayahudi) nkuko Kubara (Numbers) 28:16 havuga.Yezu ntabwo yadusabye kwibuka "izuka rye”,ahubwo yadusabye kwibuka URUPFU rwe. Kwizihiza Pasika ku Cyumweru,ni abantu babishyizeho,mu mwaka wa 325,muli Concile de Nicee.Uyu mwaka,le 14 NISAN 2020,yahuye na le 27/03/2020,kuli Calendar dukurikiza y’Abaroma.Igihe ejobundi Abayahudi bizihizaga Pasika yabo ejobundi le 27/03/2021,nibwo Abakristu nyakuri nabo bizihizaga Urupfu rwa YEZU,isaha ya nimugoroba nkuko YEZU yabigenje n’Intumwa ze.UMUKRISTU nyawe yumvira amategeko ya Bible aho kumvira amategeko ya Conciles.Nkuko Matayo 15:9 havuga,gukora ibintu bidahuje n’uko Bible ivuga,bituma Imana itakwemera.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

SHIRUMUTETO !

Jacques yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

hhhhh turarutanze nyine,gatabazi ko aje yigize umusazi wan

ndenge yanditse ku itariki ya: 2-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka