Igitabo ku iyicwa ry’Abatutsi b’i Murambi kigiye gusohoka mu ndimi 17

Igihe gushishikariza Abahutu gukora Jenoside byageraga muri Perefegitura ya Gikongoro, ari na cyo gihe ubwicanyi bwatangiraga hirya no hino muri ako gace, Abatutsi benshi bahungiye kuri Musenyeri wa kiliziya Gatolika bizeye ko azakoresha ububasha bwe akabarinda.

Iki gitabo kigiye kuzasohoka mu ndimi 17
Iki gitabo kigiye kuzasohoka mu ndimi 17

Nyamara bahageze, ubuyobozi bw’ibanze na Musenyeri ubwe babohereje ku ishuri ry’imyuga rya Murambi ryari rikirimo kubakwa, babizeza ko bazarindwa n’abasirikare b’Abafaransa bari mu butumwa bwa Mission Turquoise.

Ubuyobozi na kiliziya Gatolika babwiye Abatutsi ko bagomba guhungira ku musozi, babumvisha ko ari ho hari amahirwe menshi yo kurokoka ibitero by’abicanyi, bari bamaze gukwirakwira igihugu cyose n’imbunda, imihoro n’izindi ntwaro za gakondo.

Ibyo ariko ku muntu uzi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nta kindi babikoreye usibye gushaka gukusanyiriza Abatutsi ahantu hamwe kugira ngo kubica byorohe.

Mu cyumweru cya kabiri cya Jenoside, Abatutsi barenga ibihumbi 50 bari bamaze guhungira ku mashuri ya Murambi yari akirimo kubakwa, harimo n’abaje baturutse ku kiliziya.

Mu minsi ya mbere impunzi zagerageje kwirwanaho zikoresha amabuye zigasubizayo ibitero, ariko ku itariki 21 Mata ahagana saa cyenda z’igicuku, ubwo abicanyi bagabaga igitero ku ishuri, abari bahahungiye hafi ya bose barishwe kuko abicanyi bakoresheje imbunda, ibisasu biturika (grenades), amahiri n’imihoro, harokoka abatagera kuri 40 mu Batutsi basaga ibihumbi 50.

Nta gushindikanya Isi yamaze kumenya byinshi kuri Jenoside, ariko nta magambo yabasha gutanga ishusho nyayo y’ibyabereye ku ishuri rya Murambi mu Karere ka Nyamagabe Intara y’Uburengerazuba, n’ubwo hari amagambo amwe ashobora kubigerageza.

Urugero ni amagambo ari mu gika cy’igitabo kitwa ‘Murambi, Le Livre des Ossements’, cyanditswe n’umunya n’Umunya-Senegal witwa Boubacar Boris Diop, cyasomwe mu ndimi zirindwi ubwo yagishyiragaho umukono, mu muhango wabereye kuri Norrsken House Kigali, ku itariki 15 Nyakanga 2022.

Icyo gika kiragira kiti “Iyo minsi y’ubugome ndengakamere yaranzwe n’ibintu bitari byarigeze bibaho […] Jenoside ntabwo ari inkuru ibonetse yose ifite intangiriro ikagira n’iherezo, aho usanga haba ibintu bisanzwe cyangwa bihambaye mu buryo busanzwe. Nta magambo yo kubwira abapfuye ashobora kuboneka. Ntabwo bazazuka ngo bagusubize. Iyo uhageze nta kindi uhasanga usibye kubona ko byose byarangiye ku baguye i Murambi, ariko wenda, ushobora kuhava umenye kubaha ubuzima kurushaho. Abaguye i Murambi nabo, bari bafite inzozi…”

Icyo gitabo cyamuritswe bwa mbere mu myaka 22 ishize, kivuga ku buzima bw’uwitwa Cornelius Uwimana wavukiye i Murambi ariko akaza guhungira muri Djibouti mu gihe cya Jenoside, yagaruka agasanga abo mu muryango we bose barabishe.

Umwanditsi Diop yavuze ko igitabo cye (cyanditswe mbere na mbere mu Gifaransa) ari cyo gitabo cyamugoye cyane kubera imiterere y’ibikubiyemo.

Umukosozi we, Flore-Agnès Zoa, nawe yavuze ko mu gihe byabatwaye igihe kinini ngo bumvishe bagenzi babo ko igitabo gikeneye gushyirwa mu zindi ndimi, byarangiye gishyizwe mu zindi ndimi 17 harimo icyenda zo muri Afurika.

Iyi ntambwe ikaba yarahuriranye n’icyemezo cy’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris, cyo guhana Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Gikonkoro, wari unazwi ku izina ry’umubazi wa Gikongoro, ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 kubera uruhare yagize muri Jenoside.

Boubacar Boris Diop
Boubacar Boris Diop

Bucyibaruta wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe i Murambi, yahamwe n’ibyaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu, Jean Damascène Bizimana witabiriye umuhango wo gushyira umukono ku gitabo cya Boubacar Boris Diop, yavuze ko kizafasha urubyiruko kumenya uburyo u Rwanda rwavuye kure.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri Bizimana ati “Duhoza ku mutima abantu nka Boubacar Diop, badufasha kubwira Isi ko igomba kuzirikana ko hashobora kubaho indi Jenoside aho ari ho hose ku isi, mu gihe ingengabitekerezo y’urwango yakomeza gushyigikirwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka