Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigaragarira mu mibanire y’Abanyarwanda - Fidele Ndayisaba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Fidele Ndayisaba, avuga ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda umuntu yakirebera mu mibanire ya buri munsi y’Abanyarwanda, kuko bigaragara ko bishimiye ko babanye mu mahoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidele Ndayisaba
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC, Fidele Ndayisaba

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yagarukaga ku itariki 1 Ukwakira, ubwo Abanyarwanda bazirikana ubumwe n’ubwiyunge, kuko kuri iyo tariki mu 1990, hatangiye urugendo rwo guca ingoyi y’amacakubiri yari imaze igihe iboshye Abanyarwanda n’indi mibereho yose yari ibangamiye Abanyarwanda.

Tariki ya 01 Ukwakira 1990, ni bwo hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu, rutangijwe n’ingabo zari iza RPA.

Ndayisaba yavuze ko urebye uburyo Abanyarwanda babanye, uburyo bafite umuhate n’ubushake bwo gukorana no gufashanya, kandi bikaba bigenda bigaragara mu bihe binyuranye.

Atanga urugero rwo muri iki gihe u Rwanda n’isi yose byugarijwe na Covid-19, yagize ati “Nko muri ibi bihe bya Covid-19, Abanyarwanda bahagurukiye gusenyera umugozi umwe, bakamenya abaturanyi babo, aho bishoboka bakabagoboka ndetse bakanabatabariza aho bigaragara ko bakeneye ubufasha burenze abaturage”.

Yungamo ati “Ubyumva mu bitekerezo by’abaturage, aho wumva bagaragaza urukundo rw’igihugu cyabo, batekereza ku bikorwa bigari bifitiye akamaro agace batuyemo, ukabibonera kandi ku kuba ubungubu Abanyarwanda basangiye ubuzima bagafatanya, bahuriye mu bikorwa byinshi bibateza imbere, badaheranywe n’ibikorwa by’amateka mabi yashegeshe ubumwe bw’Abanyarwanda mu myaka yashize”.

Muri uku kwezi k’Ukwakira Abanyarwanda barazirikana ubumwe n’ubwiyunge ariko kubera Covid-19, abantu badashobora guhura ari benshi, kuzirikana uku kwezi bizakorwa binyuze mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu midugudu, bidasabye ko abantu bahura ari benshi bakaba bakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Ibindi biganiro bizanyura mu itangazamakuru hibandwa ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatanyije twubake u Rwanda ruzira amacakubiri n’ivangura”.

Harimo ibizibanda ku muryango ufatwa nk igicumbi cy’ubumwe n’ubwiyunge, uruhare rw’urubyiruko mu bumwe n’ubwiyunge ndetse na buri karere abaturage bagire umwanya wo gutanga ibitekerezo mu byo bishimira kimwe n’ibyo babona bibabangamira kugira ngo hafatwe ingamba.

Icyakora Ndayisaba avuga ko nta byera ngo de, kuko hari ibikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, nk’aho hakiri abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa bifitanye isano na yo, byagaragaye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26. Yongeyeho ariko ko ababigaragayemo bagomba gukurikiranwa n’amategeko.

Ati “Ababigizemo uruhare bagomba gukurikiranwa kuko ni ibyaha bihanwa n’amategeko, kuko amacakubiri ni yo ntandaro y’akaga kose Abanyarwanda bahuye na ko mu gutanya Abanyarwanda kugera ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kubera ivangura n’amacakubiri byari byararanze Abanyarwanda igihe kirekire”.

Ndayisaba akomeza avuga ko gukuraho ibibangamira ubumwe n’ubwiyunge bisaba guhindura abakiboshywe n’ingengabitekerezo bagafatanya n’abandi kubaka igihugu, cyane cyane mu kugaragaza amakuru y’ahatawe imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi igashyingurwa mu cyubahiro.

Ndayisaba avuga ko mu gihe Abanyarwanda bazirikana umunsi wo gukunda igihugu no gutangira ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge bagomba kwitabira ibikorwa n’ibiganiro byigisha ubumwe n’ubwiyunge, ariko ukaba umwanya wo kwisuzuma bakareba aho batuye ibyaba bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, kandi bakiyemeza kubitsinda bagakomeza kwiyubakira igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka