Igikomangoma Sarah Zeid yababajwe nuko imibereho mibi y’impunzi idahinduka

Ku wa 12 Ugushyingo 2018, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, ushinzwe ubuzima bw’ababyeyi n’abana bakivuka, Sarah Zeid, yasuye inkambi y’impunzi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Igikomangoma Sarah Zeid mu Nkambi ya Gihembe
Igikomangoma Sarah Zeid mu Nkambi ya Gihembe

Iyo nkambi icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zirenga ibihumbi 13,300. Izo mpunzi zimaze imyaka irenga 20 ziba muri iyo nkambi.

Sarah Zeid yagiranye ibiganiro n’abagore b’impunzi baba muri iyo nkambi, aho baganiriye ku bibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yiboneye kandi ibibazo birimo iby’ubuzima, imirire, amacumbi atameze neza, ibura ry’ingufu z’umuriro w’amashanyarazi riteye inkeke ku mutekano, cyane cyane uw’ abari n’abategarugori.

Iyo yari inshuro ya kabiri Sarah asura inkambi ya Gihembe kuko yahaherukaga mu 2016.

Yagize ati “Mu gihe nasuraga inkambi ya Gihembe na Mahama mu myaka ibiri ishize, nabonye ingorane ndetse n’ibyari bikeneye ubuvugizi kugira ngo umutekano n’imibereho y’impunzi byari byifashe nabi bibe bikemuke. Nababajwe cyane no kubona ko imibereho y’impunzi i Gihembe itigeze ihinduka ahubwo yabaye mibi.”

Mu biganiro byo mu matsinda, yabonye ko ikibazo cyagarutsweho na benshi ari icy’ubuzima n’imirire, ibura ry’amatara atanga urumuri mu nkambi, ibura ry’ibicanwa byifashishwa mu guteka, ibura ry’imirimo ndetse n’ubwinyagamburiro bw’abana.

Sarah yasuye inzu yita ku babyeyi ndetse n’imirire mu nkambi ya Gihembe, aho yahuye n’abakozi bita ku buzima, abagore batwite n’ababyeyi bafite impinja.

Bwana Ahmed Baba Fall, uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yagize ati “Impamvu nyamukuru yo kuba ubuzima mu nkambi bukomeje gusharira, ni ibura ry’ amikoro ndetse n’inkunga. Ibikenerwa n’imbogamizi biriyongera mu gihe amikoro yo ayoyoka.”

Sarah Zeid yashimiye leta y’u Rwanda kuba yarakiriye impunzi, kugira ubufatanye bwa na UNHCR ndetse no kuba idahwema gufasha impunzi zirenga ibihumbi 150 ziri mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka