Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika

Igikomangoma Charles cya Wales n’umugore we Camilla wa Cornwall, birebeye ubwiza bw’imideri ya Afurika n’iy’u Burayi mu gihe cy’inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM), irimo kubera i Kigali mu Rwanda, bikaba byarabaye ku wa 23 Kamena 2022.

Uko kwerekana imideri itandukanye, wabaye umwanya wo kugaragaza ibikorerwa mu gihugu, muri ‘Commonwealth’ ndetse uba n’umwanya wo kwigaragaza ku banyamideri.

Mu banyamideri bo mu Rwanda berekanye ibyo bakora harimo Haute Baso, Sonia Mugabo, Inzuki, Rwanda Clothing, Uzi Collection, Izubaa ndetse na Amike.

Mu banyamahanga baje kumurika imideri bakora harimo Pichulik yo muri Afurika y’Epfo, Kiko Romeo, Amu Clothing bo muri Kenya, Keneea Linton George baturutse Jamaica, Pepper Row na Dye Lab bo muri Nigeria, Larry Jay bo muri Ghana ndetse na Georgia Hardinge na Maximilian Raynor bo mu Bwongereza.

Muri iryo murikamideri ryateguwe mu gihe cya CHOGM, abaryitabiriye barenze ibyo kwerekana ubwiza bw’imideri bakora, ahubwo baganira ku buryo imideri yaba isoko yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Precious Moloi Motsepe, Umuyobozi mukuru wa ‘Africa Fashion International’, yasabye ko hazajya habaho gukorana mu rwego rwo kugira ngo imideri ya Afurika ikomeze gutera imbere, cyane cyane hitabwa ku kintu cy’uko ibikoresho byinshi bikoreshwa mu mideri bituruka muri Afurika, ariko byamara gutunganywa bikagaruka bihenze cyangwa se ntibyungure cyane abo byagombye kungura.

Motsepe ati “Dushobora kandi dusabwa gukora ku buryo tuzamura urubyiruko n’abagore bakora mu bijyanye n’imideri muri Afurika, kugira ngo buri wese ukora muri urwo rwego abone imibereho ikwiye kandi babikore babyishimiye”.

N’ubwo inganda zikora imyenda ari nazo zikoreshwa ahanini n’abo banyamideri, ngo zigira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, ariko kandi ngo abashakashatsi b’Umuryango w’Abibumbye ku bidukikije no mihindagurikire y’ikirere, bavuga ko izo nganda zigira uruhare rukomeye mu gutuma ikirere gishyuha, kuko zisohora 10% y’umwuka uhumanya ikirere (carbon) ku rwego rw’Isi muri rusange.

Mu gihe mu Bwongereza urwo rwego rw’imideri rwakoze ku buryo rugira uruhare mu gukemura ibibazo biriho nk’imihindagurikire y’ikirere, rukabungabunga ibidukikije, bifashisha ibikoresho byakoreshwa kenshi (recyclable material), nk’uko byasobanuwe na Caroline Rush, Umuyobozi mukuru w’inama y’imideri mu Bwongereza (British Fashion Council). Gusa muri Jamaica na ‘Caribbean’, uko ibintu bimeze ubu, ni byo Moloi- Motsepe ashaka kubona bihinduka.

Keneea Linton-George, ari we muyobozi wa Keneea Linton Boutique, akaba yari ahagarariye Jamaica fashion designers, yavuze ko Caribbean igihura n’ibibazo bitandukanye biri muri urwo rwego rw’imideri.

Yagize ati “Twe turareba abategura guhunda za Leta (policy makers), kuko hari gahunda zimwe na zimwe usanga zidusigaza inyuma. Ugusanga turagira uruhare rukomeye mu gushaka ibikoresho byifashishwa mu guhanga imideri, ariko byagera aho byongererwa agaciro kurushaho, ugasanga nta nyungu biduha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka