Igihugu kirifuza umuturage utekanye - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ya Kiyombe, Mukama na Tabagwe ari kumwe n’abagize inama y’umutekano y’Intara itaguye.

Ni urugendo rwari rugamije gukangurira abaturage gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha bigaragara mu bice bimwe na bimwe.

Aba bayobozi basuye ibikorwa by’iterambere ndetse banagirana ibiganiro n’abayobozi mu nzego zegereye abaturage mu byiciro bitandukanye.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Emmanuel Hatari, ndetse n’Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali Maj. Gen Mubarak Muganga, basabye abaturage kwirinda ibyaha birimo ibiyobyabwenge, magendu, amakimbirane mu miryango, kwambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse rimwe na rimwe bagahurirayo n’ibindi bibazo bikunze kugaragara muri iyi mirenge cyane cyane ihana imbibi na Uganda.

CP Hatari yabwiye abayobozi mu nzego zegereye abaturage ko Igihugu cyifuza kugira Umurenge utagira icyaha, umuturage utekanye anabasaba gufatanya n’inzego zitandukanye guhangana n’ibyaha bikigaragara.

Umuyobkzi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hubert, yasobanuriye aba bayobozi amategeko atandukanye ahana ibyaha ndetse n’ibihano biteganyijwe ku bakoze ibyaha, basabwa kurushaho kwegera abaturage no kubasobanurira gahunda zitandukanye za Leta.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, yabwiye abaturage ko uru ruzinduko rubaye mu gihe kidasanzwe aho u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abasaba kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri Gasana yabibukije ko Kwibuka, ari uguha agaciro abacu no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri Gasana yababwiye ko Perezida wa Repubulika yifuza kugira umuturage ubayeho neza.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arifuza kugira umuturage utekanye, abaturage bafite amahirwe angana, abaturage bateye imbere kandi bafite imibereho myiza.”

Guverineri Gasana yashimiye abaturage b’Umurenge wa Kiyombe ku ntera bamaze kugeraho mu iterambere, abasaba kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikigaragara.

Yababwiye ko Leta yabagejejeho ibikorwa by’iterambere nk’amavuriro, amashuri, ndetse umuhanda Kiyombe-Rushaki-Maya ukaba ugiye gushyirwamo kaburimbo mu gihe cya vuba, asaba abayobozi mu nzego zitandukanye kwegera abaturage no kubafasha guhindura imyumvire hagamijwe ko gahunda zitandukanye za Leta zibageraho zibafasha gutera imbere.

Guverineri Emmanuel Gasana yibukije abaturage ko icyorezo cya Covid-19 kigihari, abasaba gukomeza kubahiriza ingamba Leta yashyizeho zigamije kwirinda iki cyorezo.

Umwe mu baturage ba Kiyombe witwa Tumuherwe Joyeuse yashimiye abayobozi ku nama babagiriye anabashimira ko ibikorwa babemereye babibagezaho.

Agira ati “Hano mu Kagari ka Gataba, abana bakoraga hagati y’ibirometero bitandatu bajya banava ku ishuri ariko turashimira Perezida wumvise ikibazo cyacu, ubu amashuri yarubatswe, abana bariga neza.”

Abo mu Kagari ka Karambo bo bavuze ko bashimira Perezida wa Repubulika kuko begerejwe ivuriro dore ko ngo mbere bakoraga urugendo rw’ibirometero umunani bajya kwivuza ku kigo nderabuzima cya Cyondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka