Igihugu kireze umwana neza ni cyo gitera imbere - Gen (Rtd) Kabarebe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko kugira ngo Igihugu gitere imbere byihuse, bihera ku kwita ku mibereho myiza n’iterambere by’umwana.

Ubu butumwa Rtd Gen Kabarebe, yabugarutseho ku wa Gatanu Tariki 7 Gashyantare 2025, mu gikorwa yatangije mu Karere ka Burera, cy’ubukangurambaga buhuriweho bugamije kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kikaba cyatangirijwe mu Murenge wa Cyanika.
Ni ubukangurambaga bukubiyemo ibikorwa binyuranye bigamije iterambere rishingiye ku mibereho myiza y’abaturage, bukaba butangijwe binyuze muri gahunda yihariye y’aka Karere, y’umuganda uhuriweho wo kurwanya imirire mibi n’igwingira ‘Umuganda Professional Program’.
Muri ubu bukangurambaga, Gen (Rtd) Kabarebe, akaba ari n’imboni y’Akarere ka Burera, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Cyanika mu gutera ingemwe 1000 z’ibiti by’imbuto za Avoka, kubakira umuturage utishoboye inzu, umurima w’igikoni n’ubwiherero.
Nanone kandi buri muryango muri itatu itishoboye worojwe inka ndetse hamenwa ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga yafatiwe mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Burera, abana bagaburirwa indyo yuzuye.

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko iterambere abantu baharanira ritagerwaho, mu gihe haba hirengagijwe gushyira imbere umwana.
Yagize ati "Kugira ngo Igihugu gitere imbere, gihera ku bana. Iyo abantu bose bavuga abana, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akavuga abana, Minisitiri cyangwa Guverineri na Meya bakavuga abana; ni icyerekana ko abana ari ingirakamaro cyane. Twese uko tungana uku tuba twarahereye mu bwana. Iyo tutarerwa neza ntituba duhari, nta n’ubwo tuba dukora aka kazi cyangwa ngo tube dufite aho tugeze. Kurera umwana rero ni ukurerera Igihugu".
Yunzemo ati "Ibihugu byose byateye imbere, ni ibyitaye ku bana bikabaha ubuzima bwiza, bagakura neza bafite ubwenge. Natwe ni ho tugomba gushyira imbaraga zacu, tukabakorera ibyiza tukarwanya ibibi".
Yanakanguriye abaturage kwamagana ibiyobyabwenge birimo na Kanyanga, kuko ihungabanya imitekerereze ikamunga umutekano ndetse ikaba ikomeje gusiga aka Karere isura mbi, ari na ko yangiza ubuzima bwa benshi.

Yongeyeho ko abaturage ba Burera badakwiye gukomeza kureberera Akarere kabo kaba mu myanya y’inyuma, muri gahunda zinyuranye zirimo kwesa Imihigo no kurwanya imirire mibi.
Ati "Uyu mwanya mubi tuwamagane. Ibintu byose murabifite. Ari ikirere cyiza, ubutaka bwiza, byose birahari. Nimukomere ku muvuduko n’imyumvire myiza twiyemeje yo gushyira hamwe mu kwesa Imihigo, ibyo bizadukura mu myanya y’inyuma bitugeze ku mwanya wa mbere, ku buryo abitiranyaga Akarere ka Burera na Kanyanga bitazasubira".
Akarere ka Burera kari mu Turere 10 two mu gihugu tugaragaramo umubare munini w’abana bafite imirire mibi n’igwingira, bikagaragazwa n’ibipimo byagiye bishyirwa ahagaragara mu myaka ishize, aho nko mu 2010 igipimo cy’ubugwingire cyari kuri 52%, mu 2015 cyaramanutse kigera kuri 42,9% naho muri 2020 cyageze kuri 41,6%.
Ni mu gihe imibare yagaragajwe n’ibyavuye mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana giheruka, igipimo cy’ubugwingire ku bana bari munsi y’imyaka ibiri bo mu Karere ka Burera, cyari kuri 29,4%.

Abaturage bavuga ko batewe ipfunwe no kuba hakigaragara imirire mibi n’igwingira, bagasanga na bo hari icyo bagiye gukora mu guhangana n’iki kibazo nk’uko Mujawamariya Speciose yabigarutseho.
Ati "Tugiye guhaguruka ubu burangare bukomeje kugaragara mu babyeyi, butuma imirire mibi idacika tuburwanye kuko natwe biratubabaza. Abana bacu twasanze hari umwenda tubafitiye wo kuba dukwiye kunoza uko tubitaho, tunoza isuku y’ibyo tubagaburira kandi tubaha indyo yuzuye. Nyakubahwa Perezida Paul Kagame turamusezeranya ko tugiye kwivugurura, imirire mibi n’igwingira tukabihashya".
Iyi gahunda y’ubukangurambaga nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, itangijwe nk’imwe mu ntego yafasha mu kugera ku ntego zo kugabanya ibipimo by’igwingira, bikaba byagera nibura kuri 15% mu cyerekezo cya NST2.
Yongeyeho ko kuba barabinyujije mu bikorwa by’umuganda ari umwanya abaturage bahurira hamwe, bakabasha gutekereza ku ngamba zihamye buri wese yagiramo uruhare, zo gukumira ikintu cyose gifitanye isano n’imirire mibi n’igwingira.


Ohereza igitekerezo
|
Bayobozi bacu,Mwakoze cyane. Imana ikomeze ibashoboze!