Igihugu giha ruswa intebe ntikigira umutekano- Umuvunyi mukuru

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi avuga ko ruswa imunga ubukungu n’umuco, ariko by’umwihariko ikagira ingaruka ku mutekano igihugu kikaba cyahura n’akaga.

Akarere ka Gatsibo kahembewe kuba karabaye aka mbere mu bikorwa byo kurwanya ruswa mu ntara y'Iburasirazuba
Akarere ka Gatsibo kahembewe kuba karabaye aka mbere mu bikorwa byo kurwanya ruswa mu ntara y’Iburasirazuba

Yabitangaje kuwa kabiri tariki ya 03 Ukuboza 2019, mu gutangiza ubukangurambaga ku kurwanya ruswa n’akarengane, igikorwa cyabereye mu karere ka Nyagatare umurenge wa Rwempasha.

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi, avuga ko bakora ubu bukangurambaga bagamije gushishikariza abaturage kwirinda ruswa bakanatinyuka bakagaragaza aho iri ikarandurwa.

Avuga ko ruswa ari mbi cyane kuko imunga umuco, umuryango n’ubukungu bw’igihugu ariko by’umwihariko umutekano.

Ati “Iyo mubona n’ahantu hirya no hino ku isi ngo hari iterabwoba, kugira ngo umuntu ufite igisasu ace hirya no hino agere ahateraniye abaturage benshi akihashyire haba hari abantu yahaye ruswa bakamureka agahita.

Iyo umuntu afite akamenyero ko kwambuka hano hakurya akazana kanyanga buri munsi, hakaba hari umuntu ushinzwe umutekano anyuraho akamuha ruswa kugira ngo amureke ayambukane mu Rwanda kandi bibujijwe, umutekano wacu uba watangiye kototerwa, haba hatangiye kuba ikibazo gikomeye cyane kubera ruswa”.

Umuvunyi mukuru asaba abantu bose kwanga ruswa bakanafasha mu kuyirandura kuko ari mbi cyane.

Ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa bwabanjirijwe n'urugendo ku maguru
Ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa bwabanjirijwe n’urugendo ku maguru

Agira ati “Abayobozi, abaturage, abana, abakuru, abanyeshuri, abarimu twese twese, dufatanye ari inzego za Leta, iz’abikorera, abacuruzi, imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda dufatanye twange ruswa”.

Umuvunyi mukuru avuga ko aho ruswa iri umuco w’Abanyarwanda nk’ubupfura, ukuri n’ubutwari bibura kuko abantu bareba inda yabo bakirengagiza ibifitiye rubanda akamaro.

Yasabye abaturage gukunda igihugu bakarwanya uwo ari we wese washaka kunyunyuza Abanyarwanda imitsi.

Muri iki gikorwa kandi hanatangajwe amanota uturere tugize intara y’Iburasirazuba twabonye mu bikorwa byo kurwanya ruswa n’akarengane.

Akarere ka Gatsibo ni ko kabaye aka mbere n’amanota 90% naho Kirehe iza ku mwanya wa nyuma mu ntara n’amanota 68%.

Ariko nanone akarere ka Nyagatare kashimiwe ko kakoze cyane, kuko umwaka ushize kari aka nyuma ku rwego rw’igihugu ariko uyu mwaka kakaba kabaye aka kabiri inyuma ya Gatsibo n’amanota 89%.

Ni isuzuma ryakozwe muri Mutarama kugera mu Ukwakira uyu mwaka wa 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka