Igihugu cyashyize imbaraga mu gufasha abakobwa kwiga no kurangiza amashuri - Minisitiri Uwamariya

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, bikajyana no gushyigikira abana b’abakobwa kugana amashuri no kubafasha kuyasoza.

Minisitiri Dr Uwamariya Valentine
Minisitiri Dr Uwamariya Valentine

Minisitiri Uwamariya yagarutseho i Maputo muri Mozambique mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga bwiswe ‘We are Equal Campaign’, aho yari ahagarariye Madamu Jeannette Kagame.

Ubu bukangurambaga bwatangizwaga, ni gahunda yatekerejweho n’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Afurika, mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ubu bukangurambaga by’umwihariko mu Rwanda, bwatangijwe na Madamu Jeannette Kagame muri Nzeri 2023, hagamijwe guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu rwego rw’ubuzima, ariko cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kurushaho guteza imbere urwego rw’uburezi mu gihugu, bikajyana no kwimakaza ihame ry’uburinganire muri urwo rwego, abana b’abakobwa bagashishikarizwa kwiga no gusoza amashuri.

Ati “U Rwanda rwashyize imbaraga mu kuzamura urwego rw’uburezi no kwimakaza uburinganire mu burezi. Igihugu cyashyize mu bikorwa ingamba zitandukanye zo gushyigikira abana b’abakobwa bagakomeza amashuri no bafasha kuyarangiza.”

Yunzemo ko kugira ngo ejo hazaza habe heza buri wese akwiye guharanira ko uburezi bukwiye kugera kuri buri wese nta n’umwe uhejwe, ndetse uburinganire bukaba ihame n’abagore bagahabwa ubushobozi.

Ati “Twese hamwe, duharanire ejo hazaza heza aho uburezi bugera kuri bose, ubuzima ari uburenganzira bw’ibanze, uburinganire n’ubwuzuzanye bikaba ihame, kandi abagore bagahabwa ubushobozi bwo kugera ku byo bashoboye byose”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yashimye umuryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu ku mugabane wa Afurika, uruhare badahwema kugaragaza no gukorera hamwe batizigamye mu bikorwa bitandukanye byo ku rwego rwa Afurika.

Ati “Ni ngombwa cyane kuzirikana imbaraga z’ubufatanye bw’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri OAFLAD, mu gukora ubudacogora mugashyigikira ibikorwa ku rwego rwa Afurika. Gusangira ibikorwa byiza byagezweho, kungurana ubumenyi no guhuza ubushobozi kandi byose byatanze umusaruro.”

Minisitiri Dr Uwamariya, wari uhagarariye Madamu Jeannette Kagame, muri uyu muhango yabagejeho ubutumwa bwe, burimo ko azakomeza gufatanya n’abandi bafasha b’Abakuru b’ibihugu bagenzi be, mu kurushaho kwitanga atizigamye mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’Abanyafurika.

Yashimye kandi umufasha wa Perezida wa Namibia, Madamu Monica Geingos, uyoboye umuryango wa OAFLAD ku bw’uruhare rw’abanyamuryango badahwema kugira mu bikorwa bitandukanye ndetse no kugera ku ntego zose. Anashimira Madamu Dr. Isaura Ferrão Nyusi, umufasha wa Perezida wa Mozambique wakiriye inama yabereyemo, n’umuhango wo gutangiza ubukangurambaga bwa We are Equal Campaign.

Umuryango Organization of African First Ladies for Development (OAFLAD), uhuriyemo abafasha b’Abakuru b’ibihugu washinzwe mu 2002, utangira witwa OAFLA, aho icyo gihe wari ugamije ibikorwa byo kurwanya SIDA.

Uyu muryango ugizwe n’abafasha b’Abakuru b’ibihugu 37 bo ku mugabane wa Afurika, uyobowe na Madamu Monica Geingos, akaba yungirijwe na Denise Nyakéru Tshisekedi.

Wita ku bikorwa bitandukanye birimo kurwanya SIDA, na gahunda zifasha abagore bafite ubwandu bonsa, gukumira impfu z’abagore bapfa babyara n’iz’abana bari munsi y’imyaka itanu. Hari kandi guha ubushobozi abagore n’abakobwa no guteza imbere urubyiruko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye ukuntu muturyezaho amakuru aryezweho

Hirwa Ēzechiel yanditse ku itariki ya: 20-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka