Igihugu cyacu giha ubwisanzure amadini yose harimo na Islam - Minisitiri Musabyimana

Ubwo bari mu gikorwa cy’amarushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani Ntagatifu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yashimye umusanzu w’amadini n’amatorero mu mibereho y’Abanyarawanda ndetse anabibutsa ko n’Igihugu kibaha ubwisanzure busesuye.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude

Ni amarushanwa mpuzamahanga yabaye ku nshuro ya 10 ategurwa n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yavuze ko ibigize Korowani Ntagatifu bigira uruhare mu mibanire y’abantu kandi ko umuco wo kwitoza kuyisoma mu Rwanda uri kugenda utera imbere.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana

Yagize ati “Gufata Korowani mu mutwe byubaka imico myiza bikanateza imbere imibanire myiza y’umuntu n’abandi. Mu mwaka wa 2016 hano iwacu mu Rwanda twari dufite gusa abasomyi 40 bafashe Korowani mu mutwe. None uyu mwaka tumaze kugira abana 250 b’Abanyarwanda bafashe mu mutwe Korowani Ntagatifu”.

Yasoje agira ati: “U Rwanda ni Igihugu cyimakaje imiyoborere myiza yubahiriza ubwisanzure n’uburenganzira bwa buri wese mu guhitamo no kugaragaza imyemerere ye nk’uko biri mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu muri iki gikorwa, yasabye abari bateraniye muri BK Arena ko Leta y’u Rwanda yahisemo kubaka ubufatanye bugamije imibereho myiza y’Abanyarwanda bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’abanyamadini.

Ati: “Igihugu cyacu giha ubwisanzure amadini yose harimo n’idini ya Islam, ubwisanzure bwo gusenga no gukora amateraniro mu ruhame.”

Yashimye uruhare rw’idini ya Islam mu Rwanda mu bikorwa binyuranye mu gihugu ndetse abaha umukoro wo gukomeza kubishyiramo ingufu hamwe n’andi madini.

Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, na we yari yitabiriye iyi gahunda
Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, na we yari yitabiriye iyi gahunda

Ati: “Amadini n’amatorero akorera mu Gihugu cyacu nk’abafatanyabikorwa ba Guverinoma y’u Rwanda arasabwa gukomeza kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Ati “By’umwihariko tuboneyeho gushima amadini n’amatorero ku bikorwa by’ubutabazi tumazemo iminsi by’Abanyarwanda bahuye n’ibiza, tukaba dusaba amadini n’amatorero gukomeza kudufasha gukemura ibibazo bikibangamira umuryango nyarwanda.”

Amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani abereye mu Rwanda ku nshuro ya 10 ategurwa n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda. Kuri iyi nshuro yitabiriwe n’ibihugu 39 muri 40 byari byatumiwe abarushanwaga bakaba bari abana 64. Uwa mbere wagize amanota 98.9% ni Umunya-Uganda, Abdu Rahman Yassin wahembwe ibihumbi bitanu by’Amadolari ($5000), ni ukuvuga asaga miliyoni 5.7 z’Amanyarwanda. Umwanya wa kabiri watsindiwe n’abantu batatu banganyije amanota 98.6%. Abo ni Umunya-Tchad, Adama Hussein Youssouf, Umunya-Somalia, Abdisame Abdirahman Hussein n’Umunya-Kenya, Abdullah Abdu Rahman Mussa.

Bamwe mu batangaga amanota ku barushanwaga gusoma Korowaniok
Bamwe mu batangaga amanota ku barushanwaga gusoma Korowaniok

Muri abo buri wese yahembwe $3500; ni ukuvuga hafi miliyoni 4 z’Amanyarwanda naho uwabakurikiye ku mwanya wa gatatu ahabwa $2,500 asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 850 by’Amanyarwanda. Aya marushanwa akorwa urushanwa avuga bimwe mu bice bigize Korowani adasoma kandi adategwa.

Abahize abandi mu gusoma Korowani bahawe ibihembo, umwana wo muri Uganda witwa Abdu Rahman Yassin ahabwa igihembo kiruta ibindi nk'uwahize abandi bose bitabiriye ayo marushanwa
Abahize abandi mu gusoma Korowani bahawe ibihembo, umwana wo muri Uganda witwa Abdu Rahman Yassin ahabwa igihembo kiruta ibindi nk’uwahize abandi bose bitabiriye ayo marushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,u Rwanda ruha amadini yose ubwisanzure.Kandi n’amadini afasha Leta mu iterambere.Urugero,yubaka amashuli n’amavuriro.Gusa mu by’ukuli,ntabwo amadini ahindura abantu ngo babe beza.Uburyo amadini akora,usanga aba yishakira imibereho n’ibyubahiro,bigatuma yivanga muli politike no mu ntambara zibera mu isi.Urugero,mu ntambara yabaye mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994,abanyamadini basengeraga ingabo za Leta ngo zijye gutsinda uwo zitaga umwanzi Fpr.Ubu noneho zisengera wa wundi zitaga umwanzi!! Ibyo Imana ibifata nk’icyaha cy’uburyarya (hypocrisy).

gatera yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka