Igihugu cyacu gifite ibibazo by’umwihariko bishaka ibisubizo by’umwihariko – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo by’umwihariko bikeneye n’ibisubizo by’umwihariko, avuga ko hari uburyo bw’imikorere n’imyifatire bugomba guhinduka kugira ngo abantu bagere ku byo bashaka kugeraho.

Mu nama ya Komite Nyobozi y’uwo muryango yateranye ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020 i Rusororo ku cyicaro gikuru cy’umuryango, Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi buri gihe biganirwaho ahantu henshi abantu bahurira, haba mu mwiherero, mu mushyikirano, mu nama z’umuryango FPR Inkotanyi zisanzwe no mu zindi nzego za Leta, ku buryo abantu bakwiye kuba bumva ko bishoboka kugera ku cyo bashaka kandi bakakigeraho mu buryo bwa nyabwo.

Yatanze urugero rw’ibihugu byagiye bigera ku byo bishaka bitewe n’intego byagiye byishyiriraho, yibutsa by’umwihariko abakiri bato ko kugera ku byo umuntu ashaka bisaba kwiha intego, kandi umuntu akuzuza inshingano ze atanyuze mu nzira z’ubusamo.

Ati “Abagera ku byo bashaka ni abuzuza ibyo bagomba gukora mu byo baba barahisemo gukora, mu nshingano baba barihaye. Ni abafite ikinyabupfura, ni abakora ibintu uko bikwiriye kuba bikorwa, ni abafata inshingano utabikoze uko byari bikwiye kuba bikorwa hakagira ubimubaza, bakagenda bapima intambwe batera bashakisha n’uburyo bwabashoboza no kugera ku bindi”.

Yunzemo ati “Niko bimera, nta nzira z’ubusamo, nta nzira zindi wanyuramo ugenda uhunga ibikomeye ngo ntuhangane na byo ugahora ushaka ibyoroshye ngo hari inzira yoroshye abantu banyuramo bakagera ku byo bashaka. Ntayo ibaho, n’iyo ibayeho ibaho rimwe n’ibyavuyemo ntibiramba”

Perezida Kagame yavuze ko abakiri bato (abari munsi y’imyaka 45) bakwiye kwiga hakiri kare gukosora amakosa yakozwe n’abababanjirije kuko bidakozwe igihugu cyaba gifite ibyago mu gihe kiri imbere.

Ati “Nizere ko umunsi ku wundi, icyumweru ku kindi, ukwezi, umwaka ku wundi hari icyo mwaba mwiga cyatuma murushaho gutanga umusanzu ku buzima bwiza bw’igihugu kiri imbere kurusha abababanjirije uko byagenze cyangwa se kurusha uko bimeze ubu, ibintu bikaba byarushaho kwihuta uko bikwiye”

Yavuze ko kubiganiraho bidahagije gusa, ahubwo bikwiye no kugaragara mu bikorwa ndetse n’ibyavuye muri ibyo bikorwa ku buryo hagaragara intambwe igihugu gitera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka