Igihiriri cy’Abanyekongo bahungiye mu Rwanda

Uruvunganzoka rw’Abanyekongo bakomeje kwinjira mu Rwanda batinya ko ikirunga cya Nyiragongo cyangongera kuruka.

Imirongo y’Abanyekongo ni miremire mu mujyi wa Gisenyi, bamwe baragenda n’amaguru, abandi bakagenda n’imodoka bitewe n’uko bifite.

Umunaniro n’agahinda biraboneka ku maso y’abahungiye mu Rwanda, harimo abana n’abagore buri wese afite icyo atekereza ko kizamuramira.

Imodoka zitwara abagenzi za kompanyi nka Ritco na Volcano zihagaze ku mupaka munini uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi, kugira ngo zitware abagenzi bagana i Kigali, mu gihe abandi banyekongo benshi berekeje ahitwa i Sake, kuko babwiwe n’Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru ko bashobora kuharindirwa mu buryo bwizewe.

N’ubwo Abanyekongo bahungira mu Rwanda, mu mujyi wa Gisenyi na ho ubwoba ni bwose, ndetse ab’inkwakuzi bamaze guhungisha imiryango yabo bayerekeza aho bizeye bazabona umutekano.

Imitingito ikomeye kwiyongera ari ko yangiza kubera ubukana ifite, cyane ko iza buri kanya ari na byo bitera abantu ubwoba.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yasabye abatuye muri metero 200 uturutse umututu kandi inzu zabo zatangiye kwangirika basabwe kuhava, abandi baturage bagirwa inama yo kwirinda kujya mu nzu igihe hari imitingito, kimwe no kujya munsi y’ibiti cyangwa ibiraro bitabagwira.

Muri RDC ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwagaragaje abaturage bagomba kuva mu mujyi wa Goma, kubera batinya ko ikirunga kiramutse kirutse cyaza kunyura muri utwo duce, ubuyobozi buvuga ko hari n’ubwoba ko gishobora kugera mu kiyaga cya Kivu.

Ku mupaka munini, imodoka zagiye gutwara abambuka
Ku mupaka munini, imodoka zagiye gutwara abambuka

Abatuye umujyi wa Gisenyi bakomeje kugira inkeke z’umututu waciwe n’imitingito ukomeje kugenda wiyongera, ndetse hakaba hari n’indi mitutu yatangiye kuboneka.

Leta y’u Rwanda ikaba yarateguye ahantu hagomba kwakira impunzi zizahunga iruka ry’ikirunga, aho bahisemo mu Murenge wa Rugerero hafi y’ishuri rya Inyemeramihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka