Igihe cyo gufungura insengero n’utubari ntikiragera – Prof Anastase Shyaka

Kuva kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, imwe mu mirimo yari yarahagaze hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19 yarakomorewe. Abajya kuri iyo mirimo, basabwe gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda arimo gukaraba intoki no gukomeza kugira isuku, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, n’ibindi.

Bimwe mu bikorwa byakomeje gufungwa, harimo nk’amashuri, insengero n’utubari. N’ubwo ibi bibujijwe gukora ariko, hari bamwe mu baturage bakomeje gufatwa bateraniye hamwe basangira inzoga mu tubari no mu ngo zabo, abandi bagafatirwa ku misozi no mu byumba by’amasengesho bateranye basenga.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo ku cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka, yavuze ko igihe cyo gufungura ibyo bikorwa kitaragera.

Yagize ati: “Igihe cyo gufungura insengero ntikiragera. Abemera Imana basabe kujya basengera mu mitima no mu ngo zabo, kuri Radiyo na Televiziyo kuko hose Imana irumva.”

Yavuze ko hari ibihugu byagiye bifungura insengero bikisanga icyorezo cyafashe undi muvuduko batari biteguye.

Minisitiri Shyaka, yavuze ko abashaka kunywa inzoga bitabujijwe ariko ko abayishaka bayigura bakayinywera mu ngo zabo. Yagize ati: “Kunywa inzoga ntibibujijwe ariko urayigura ukayinywera iwawe. Uko usohoka ujya guhaha, na yo wayigura ariko ukirinda kuyinywera mu kabari, cyangwa gutumira abantu benshi iwawe ngo musangire. Abantu ntibagomba kwimurira utubari mu ngo zabo kuko ntacyo byaba bidufasha.”

Yavuze ko iyi minsi bakomeje kuyiharira ingamba zose zafasha kurandura icyorezo cya Covid-19 mu gihugu, kandi ko iyi ntego nigerwaho bazongera bakicara, bakareba niba hari ibikorwa kuri ubu bikiri mu kato byakomorerwa, ababikora bagasubira mu kazi. Gusa, yavuze ko kubigeraho bisaba uruhare rwa buri wese, kuko iki kibazo cyugarije isi yose, kigera no ku muntu ku giti cye.

Kugeza kuri iki cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, mu Rwanda nta muntu urahitanwa na Covid-19, kandi n’abarwaye baravurwa bagakira, dore ko hamaze gukira 140, abandi 144 bakaba bakirimo kuvurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Jye mbona insengero zigira gahunda. Niba ubu abantu bajya mw isoko bagahaha, 50% bakaba bari mw isoko, kandi hari n aho ugera ukabona bitanubahirizwa, kuki insengero zitasabwa kwakira abantu bakicara bahanye intera nk uko n ahandi bikorwa, cyane ko buriya abantu basenga bumvira amabwiriza neza? Ikindi kitakwirengagizwa kizwi n ubwo kidakunda kuvugwa, insengero ni Business itunze benshi cyane. Kubafungira insengero nta miyaga na gake gashyizwemo nk ahandi, zigakanirwa nk aho zibamo akajagari kakwirakwiza Covid19 kurusha amasoko, ingendo mu ma Bus, aho abantu bivuriza hatandukanye, aho tuvoma amazi mu giturage, ntekereza ko biteza ubukene n ubushomeri ku bantu benshi bafite aho bahurira n umusaruro uturuka muri izo nsengero. Hari izindi ngaruka nyinshi, kwita ku mashuri, amavuriro, n izindi gahunda zitabwagaho n insengero. Gusengera aho umuntu ari Imana iramwumva rwose, ariko hari impamvu insengero zubakwa harimo no kuba abayoboke babona uko bahura ngo begeranye imbaraga zo gukora ibikorwa bitandukanye by iterambere. Abayobozi bacu rwose bakomeze kuduha ingamba inama z ingamba zo kwirinda, harimo n izafasha insengero kongera gukora.

Sayles yanditse ku itariki ya: 14-05-2020  →  Musubize

Murakoze njyenasabagako bakomorera abantu bari bafite ubukwe niburabagashyiraho umubare ntaregwa wabantu babutaha cyane cyane civil kuko iyo abantu bijyanye usanga ariho hava imanza zaburi munsi mumiryango bzpfa imitungo.Murakoze

Angel yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

Mureke abantu basenge iki ni ikigeragezo tugomba kugisengesngera

Shana yanditse ku itariki ya: 11-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka