Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyagabanutse
Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse, bikaba bigomba kubahirizwa guhera tariki ya 08 Ukwakira 2022.

RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Ukwakira 2022, igiciro cya Lisansi kitagomba kurenga 1,580Frw kuri Litiro, ivuye ku 1,609Frw, ni ukuvuga ko yagabanutseho 29Frw.
Igiciro cya Mazutu ntikigomba kurenga 1,587Frw, ivuye ku 1,607 Frw, aha naho ikaba yagabanutseho 20Frw.
Ibi biciro bishya bikaba bije gusimbura ibyaherukaga gushyirwa hanze tariki 07 Kanama 2022.
Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara, yavuze ko nk’uko byakomeje gukorwa kuva muri Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yakomeje kwigomwa imisoro, kugira ngo hirindwe ingaruka zakomoka ku izamuka ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.
Yagize iti “Kuri iyi nshuro nabwo, Leta yigomwe iyo misoro kugira ngo igiciro cya Mazutu, aho kwiyongeraho amafaranga 50 y’u Rwanda kuri litiro, kigabanukeho amafaranga 20 y’u Rwanda kuri litiro.”
RURA yakomeje ivuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka z’ubwiyongere bwa Mazutu ku biciro by’ibindi bicuruzwa.

Ohereza igitekerezo
|
Twishiye kuba ibiciro byibikomoka kuri petrol byagabanutse bizadufasha kugera kubyo twifuza