Igiciro cy’inyama kuri Noheli cyazamutse, hamwe kuzibona bisaba kuba warishyuye mbere

Ibagiro rya Nyabugogo (i Kigali) rivuga ko igiciro cy’inyama z’inka cyazamutseho Amafaranga 200 ku kiro, kikaba cyavuye kuri 2,600Frw kigera kuri 2,800Frw, bituma n’abacuruzi ku maguriro yazo (Boucherie) bazamura ikiguzi cy’izo baha abakiriya babagana.

Inyama zahenze kubera iminsi mikuru
Inyama zahenze kubera iminsi mikuru

Igiciro cy’inyama muri aho zicururizwa ubu ni amafaranga 3,400Frw/kg, kikaba cyavuye kuri 3,200/kg inyama zagurwaga mu minsi isanzwe.

Hari abacuruzi b’inyama bakomeza bavuga ko bamaze kugira urutonde rw’abakiriya bishyuye mbere yaho guhera tariki ya 15 y’uku kwezi k’Ukuboza 2021, kugira ngo batazagera kuri Noheli n’Ubunani bakabura izo biyakiriza.

Alexandre Nshimiyimana ucururiza inyama ahitwa Beretware ku Gisozi yagize ati "Birasaba kuba warishyuye mbere kugira ngo ubone inyama (z’inka) ushaka, abatarishyuye mbere barazibona ariko na bo bazabanza gutonda imirongo igera mu muhanda, ariko nk’ushaka kugura ibiro 10 yishyura mbere".

Hari abaturage benshi bahigiye kurya inyama kuri Noheli, barimo ugira ati "Ndategura kurya akanyama rwose, umuntu agomba kunezerwa, kurya uzarya ariko nta kurimba ngo wambare neza kuko ntaho wajya n’iyi Covid-19."

Umuyobozi mu Ibagiro rya Nyabugogo (ryitwa OPROVIA), Mugire Gerard, avuga ko umunsi ubanziriza iminsi mikuru nka Noheli ari wo benshi bahahiraho inyama.

Yavuze ko igiciro cy’inyama z’inka kuri iyi Noheli abacuruzi barimo kuziranguraho ari Amafaranga 2,800 ariko cyari Amafaranga 2,600/kg mu minsi isanzwe.

Yakomeje agira ati "Icyo ni igiciro ku barangura ariko no kuri za boucheries igiciro kiraza kwiyongera".

Abacuruzi b’inyama bavuga ko mu baturage aho bavana amatungo yo kubaga, aborozi bamaze kumenya ko mu minsi mikuru isoza umwaka inyama zikenerwa ku bwinshi bigatuma bihagararaho bakagurisha amatungo ku giciro cyo hejuru.

Bavuga ko indi mpamvu iterwa n’uko igiciro cy’ibikomoka kuri peterori na cyo cyazamuwe bigatuma imodoka zitwara amatungo n’inyama zongera ikiguzi cy’ubwikorezi.

Mu minsi mukuru inyama ziragurwa cyane
Mu minsi mukuru inyama ziragurwa cyane

Ubuyobozi bw’ibagiro rya Nyabugogo buvuga ko buri mwaka kuri Noheli hajya habagirwa inka zitari munsi ya 300 na 450 ku Bunani.

Igiciro cy’inyama z’andi matungo na cyo cyazamutse, aho ifi yagurwaga 3,200Frw/kg ubu igurwa 3,550Frw/kg ariko inyama y’ifi yitwa Fillet Capitaine yo irimo kugura Amafaranga 11,000Frw/kg ivuye ku 8,000Frw/kg mu minsi ishize (kuko ngo ituruka mu mahanga ya kure).

Inyama y’urukwavu iragurwa Amafaranga 4,000 ivuye kuri 3,500Frw yagurwaga mu minsi isanzwe, iy’ihene ikagurwa 4,500Frw ivuye kuri 4,200Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka