Igiciro cy’ibigori kiyongereyeho amafaranga arenga 90

Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare barishimira ko igiciro cy’ibigori kiyongereye bagasaba abaguzi kucyubahiriza kuko hari igihe hari abunama ku bahinzi bakabagurira ku giciro kiri munsi y’icyagenwe.

Babitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 03 Gashyantare 2023, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda itangarije ibiciro bishya by’ibigori bizakurikizwa muri iki gihembwe cy’ihinga 2023 A.

Mu itangazo yasohoye, rivuga ko igiciro gishya cy’ibigori fatizo (ntagibwa munsi) ari amafaranga y’u Rwanda 323 ku kilo ku bigori bihunguye na 309 ku kilo ku bigori by’amahundo.

Iri tangazo risohotse nyuma y’inama yahuje Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Abahagarariye abahinzi b’ibigori, Inganda zibitunganya n’abahagarariye Ibigo binini bigura ibigori mu Rwanda.

Igihembwe cy’ihinga gishize, 2022 B, Igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori bihunguye cyaguraga amafaranga 232 naho ikilo cy’ibigori by’amahundo kikagura amafaranga y’u Rwanda 215 ku bigori by’amahundo.

Ugereranyije ibi biciro usanga ikilo cy’ibigori bihunguye cyariyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 91 naho ikilo cy’ibigori by’amahundo kiyongeraho amafaranga y’ u Rwanda 94.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, UNICOPROMANYA, Twiringimana Jean Chrysostome, avuga ko iki giciro cyabashimishije kuko bizatuma umuhinzi abonamo inyungu.

Ati “Cyadushimishije kuko cyubahirijwe umuhinzi yabonamo inyungu, ahubwo twifuzaga ko abaguzi nabo bacyubahiriza kuko hari abihererana abahinzi bakabagurira ku mafaranga macye.”

Itangazo rya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda rikomeza ryibutsa abahinzi n’abaguzi ko umusaruro wose ugurishwa ugomba gukusanyirizwa ahabugenewe mu rwego rwo kunoza imicungire yawo.

Abaguzi bose basabwa kandi kuba bafite ibyangombwa bigaragaza ko bemerewe gucuruza umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Abaguzi kandi basabwe kubanza gusinyana amasezerano n’amakoperative y’abahinzi no kwishyura mbere yo gutwara umusaruro.

Inzego z’ibanze nazo zasabwe kuba hafi y’abahinzi, bakabafasha kubahiriza igiciro cyashyizweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka