Igiciro cy’amazi kigenwa hashingiwe ku mbaraga ziyagendaho ngo aboneke - RURA

Urwego ngenzuramikorere(RURA) ruratangaza ko kugira ngo hagenwe igiciro cy’amazi, hashingirwa ku bintu byinshi birimo n’ubushobozi busabwa kugira ngo ayo mazi abashe kuboneka agere ku bayakeneye ari meza.

UMuyobozi mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yasabye abaturage kwirinda gusesagura amazi
UMuyobozi mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yasabye abaturage kwirinda gusesagura amazi

Ibi byatangarijwe mu kiganiro urwego ngenzuramikorere (RURA), Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), bagiranye n’abanyamakuru ku wa mbere tariki 13 Gicurasi 2019, hagamijwe gusobanura igiciro gishya cy’amazi.

Muri ibyo bigenderwaho, harimo kureba ku kiguzi cyo kugira ngo amazi akurwe mu masoko atandukanye, atunganywe, akwirakwizwe ahantu hose.

Ibiciro bishyirwaho kandi biba bigamije kugira ngo serivisi z’amazi zigere kuri benshi, hasanwa imiyoboro ishaje ndetse hakanakorwa imishya.

Umuyobozi wa RURA Lt Col Patrick Nyirishema avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko igiciro cy’amazi kitari hejuru nk’uko babitekereza, ko ahubwo bagerageza gukoresha amazi make ashoboka.

Ati “Hari abantu benshi badatekereza uburyo amazi bayakoresha kugira ngo bagerageze gukoresha make ashoboka. Nagira ngo kandi na none mvuge ko igiciro twashyizeho n’amafaranga Leta ishyira muri ibi bikorwa bigamije kugira ngo serivisi ziboneke kurushaho, imiyobozo isubirwemo igirwe myiza kurusha uko imeze, amazi agere n’aho ataragera, ibyo bikorwa byose rero bikaba bikeneye amafaranga kugira ngo bikorwe”.

Iki giciro kandi ngo kijyaho hitawe ku kureba abafite amikoro make, kugira ngo boroherezwe.

Icyo giciro cyashyizweho tariki ya 01 Gashyantare 2019, gisimbuye icyo mu kwezi kwa Kanama 2015.

Abayobozi bafite aho bahuriye n'amazi bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru basobanura iby'ibiciro bishya by'amazi bitavuzweho rumwe
Abayobozi bafite aho bahuriye n’amazi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru basobanura iby’ibiciro bishya by’amazi bitavuzweho rumwe

Ubu urugo rukoresha amazi ari hagati ya metero kibe 0 na metero kibe 5,000 ni ukuvuga amajerekani ari hagati ya 0 na 250 ku kwezi, rwishyura amafaranga 340 kuri metero kibe imwe, bivuze ko ijerekani iba yaguzwe amafaranga 6,8.

Urugo rukoresha amazi ari hagati ya metero kibe 5000 na metero kibe 20,000 ni ukuvuga amajerekani ari hagati ya 250 na 1000 ku kwezi, rwishyura amafaranga 720 kuri metero kibe imwe, bivuze ko ijerekani imwe bayigura amafaranga 14,4.

Naho urugo rukoresha amazi ari hagati ya metero kibe 20,000 na metero kibe 50,000 ni ukuvuga amajerekani ari hagati ya 1000 na 2500 ku kwezi rwo rukishyura amafaranga 845 kuri metero kibe imwe, bivuze ko ijerekani imwe bayigura amafaranga 16,9.

Umuyobozi wa RURA avuga ko agendeye kuri ibi biciro, amazi adahenda.

Ati” Mu by’ukuri amazi dukoresha mu ngo zacu ntabwo twavuga ko ahenze. Impamvu mbivuga ni uko, amafaranga agura icupa rimwe ry’amazi nk’iri (icupa ry’amazi ya Inyange), muri cya cyiciro cya mbere, aguha litiro 1000”.

Urwego ngenzuramikorere RURA kandi ruvuga ko ku giciro cy’amazi, umufatabuguzi yishyuraho 26.2% gusa, naho Leta ikamwishyurira 73,8%.

Umuyobozi wa WASAC Eng. Aimé Muzola we avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi hashyizwe imbaraga mu kubaka inganda nshya zitunganya amazi, gusana imiyoboro yangiritse ndetse no kubaka imishya.

Uyu muyobozi na we agaruka ku mbaraga zikoreshwa ngo abaturage babone amazi meza. Ngo kuba amazi Abanyarwanda bakoresha aba ari ay’imigezi ayungururwa akaba meza, no kuba igihugu kigizwe ahanini n’imisozi, kuzamura amazi ngo agezwe ku baturage bisaba imbaraga nyinshi.

Kuba hari bamwe mu baturage binubira ko ibiciro by’amazi byazamutse cyane, umuyobozi wa WASAC we asanga bishobora kuba byaterwa no kuyakoresha nabi, cyangwa se akaba ameneka bene yo ntibabimenye, agasaba ko habaho gucunga neza uko buri rugo rukoresha amazi.

Ati “Turabasaba ngo mujye mukurikirana, mumenye uko mubazi yanyu ikoze. Biroroshye ko ujya iwawe, ugafunga robine zose, hanyuma ukajya kuri mabazi kurera ko itari kubara.”

“Nusanga iri kubara kandi wafunze robine zose, umenye ko hari aho ari kumenekera. Iyo mutumenyesheje nka WASAC dutanga ubufasha, ikibazo kigakemuka. Ku bijyanye no gucunga amazi, amazi ntimuyace amazi”.

WASAC ivuga ko muri gahunda y’igihugu, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ntabwo ari m3 5000 ahubwo ni m3 5 arizo zingana na litiro 5000 ariyo majerekani 250. kuko m3 imwe ingana na litiro 1000 mwiyambaze abanyamibare babafashe.Kuko nta muturage wakoresha metero cube 5000 ubwo amafaranga yaba 170000 ku mabidon 250 ntibishoboka mukosore. Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2019  →  Musubize

IGICIRO CY’AMAZI MU RWANDA NTICYAGOMBYE GUTEZA IKIBAZO KUMUTURAGE UDAKORA UBUCURUZI CYANGWA UFITE IGIKORWA GITWARA AMAZI MENSHI. GUSA NSANGA LETA YARIIKWIYE KUGABANYA KUKO AMAZI ARI UMUTUNGAO KAMERE BURIMWENE GIHUGU AFITEHO URUHARE. NIHATAGIRA IGIKORWA NDABONA HARI ABATURAGE BAZABONEZA IY’IBISHANGA N’IBIYAGA,N’IMIGEZI ITEMBA, BAKAZIBUKIRA AMAZI MEZA.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 14-05-2019  →  Musubize

Igihe cyose igiciro cy’amazi gihanitse kurusha ubushobozi abaturage bafite bwo kuyagura ayo mazi ntabwo bayakoresha bashaka ubundi buryo.
Kandi ni inshingano za Leta kugeza amazi iu baturage kandi ahendutse. Biri mu nshingano z’igihugu bibaye ngombwa igihugu cyashyiramo subsidies kugirango kigabanutse. Ariko niba igiciro cy’amazi kibarwa nkuko babara icya Mazutu nta na rimwe abanyarwanda bazabona amazi 100% bizakomeza kuba inzozi.
Hari ibindi byazanurwa ariko ikiguzi cy’amazi kigabanuka cyane bikazamura n’urwego igihugu kigezeho mu ruhando rw’isi mu kwegereza abaturage amazi meza.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-05-2019  →  Musubize

Nukuri Leta n, umubyeyi .bityo byaba byiza wasacc igabanije ibiciro by, amazi bityo indoto z, abanyarwanda zikagerwaho kukigero cyifuzwa, naho ubundi abanyarwanda bakongera gushoka ibishanga n, imigezi itemba Pe.

Bosco yanditse ku itariki ya: 15-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka