Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame avuga ko hari igice cy’Isi cyihaye inshingano zo kugena indangagaciro, ko abandi ntazo bafite, akemeza ko ibyo atari ukuri kuko mu Rwanda no muri Afurika muri rusange bafite indangagaciro.
Ibyo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, cyakurikiye umwiherero w’Abakuru b’ibihugu wafatiwemo imyanzuro izagenderwaho mu myaka ibiri iri imbere.
Iki kiganiro cyitabiriwe na Perezida Kagame ari nawe ugiye kuyobora Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio, Perezida wa Guyana, Irfaan Ali na Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mataʻafa.
Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe iyo abantu bavuze indangagaciro, usanga hari igice kimwe cy’Isi gisa nk’ikigena indagagaciro, ku buryo abandi ntazo bafite ahubwo bakwiye guhora bazigiraho.
Ati “Iyo abantu bavuga indangagaciro, rimwe na rimwe usanga igice kimwe cy’Isi cyarafashe inshingano cyonyine zo kwiharira no kugena indangagaciro. Abandi twese nta ndangagaciro tugira, tugomba guhora twigira kuri abo bandi bazigena.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko igiteye inkeke ari uko igihe cyose wafata wiga izo ndangagaciro, nta na rimwe ushobora kuzatsinda.
Ati “Ikibazo gikomeye ni uko igihe cyose wamara wiga nta na rimwe uzigera utsinda. Uzahora ugaragara nk’umuntu utagira indangagaciro cyangwa uturutse ahantu hataba indangagaciro.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko abantu bo mu Majyaruguru y’Isi, aho BBC ituruka, bahora bibwira ko ari bo ba mbere bafite indangagaciro, abandi bakwiye gukurikira.
Ati “Abo bo mu Majyaruguru ari na ho BBC ituruka, batekereza ko ari bo ba mbere mu kugira indangagaciro, abasigaye bagomba kuzikurikiza, ni ikosa rikomeye. Ntabwo ari ukuri. Natwe dufite indangagaciro, twebwe, hano, mu Rwanda, muri Afurika, turazifite. Nta kibazo kibirimo.”
Perezida Kagame aha niho yagarutse ku kuba ibi bibyara ikibazo mu gihe nyamara bamwe mu biha kugenzura ibyo byose, harimo n’ibigo bikomeye byagakwiye kwizerwa bimenyesha amakuru ku baturage ndetse n’Isi yose.
Mu mwiherero wabanjirije iki kiganiro n’itangazamakuru, hafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo ko ibihugu bya Togo na Gabon byakiriwe nk’abanyamuryango bashya ba Commonwealth, ndetse igihu cya Samoa aricyo kizakira inama ya CHOGM mu 2024.
Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
- #CHOGM2022: Uko imihanda ikoreshwa kuri uyu wa 23 Kamena 2022 i Kigali
Ohereza igitekerezo
|