Ifungwa ry’utubari ryatumye ‘akabenzi’ kabura isoko

Aborozi b’ingurube zinakunze kwitwa akabenzi, bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko ifungwa ry’utubari ryatumye zibura isoko kuko ari two twaziguraga zikaribwa.

Akabenzi gakunze kuribwa mu tubari none turafunze kubera kwirinda Covid-19
Akabenzi gakunze kuribwa mu tubari none turafunze kubera kwirinda Covid-19

Umworozi wazo wo mu Murenge wa Mwulire muri ako akarere witwa Habimana, avuga ko kurya ingurube bitari mu muco w’Abanyarwanda ariyo mpamvu zabuze isoko.

Avuga kandi ko ikindi kibazo gihari ari uko nubwo aborozi b’ingurube bamaze kuba benshi kandi nazo zigenda ziyongera, ntaho ushobora kubona ibagiro ryazo ku buryo buri wese yagenda akagura inyama zazo.

Ati “Nubwo tuzorora bamwe twabigize umwuga ariko inyama z’ingurube ntiziri mu ziribwa ku buryo wabona ibagiro ryazo nk’uko hari iry’inka, ihene n’inkoko mbega zikinjira mu muco w’izindi nyama zose ziribwa”.

Avuga ko ingurube zikwiye kwitabwaho nk’andi matungo yose ku buryo umuntu yagenda akayigura aho ayishakiye bityo nazo zashyirwa mu matungo ashobora kwinjiriza igihugu.

Yongeraho ko kuba utubari dufunze kubera kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, ingurube zabuze isoko burundu.

Ati “Ubundi isoko ry’ingurube ni utubari none twarafunze. Kubona umuguzi ubu birakomeye kuko ntawayigura ngo ajye kuyicuruza ahatari mu kabari”.

Umworozi w’ingurube mu murenge wa Muyumbu, Harerimana Emmanuel, avuga ko ingurube zicururizwa mu tubari gusa, mu Ntara y’Iburasirazuba akaba ntaho wabona ibagiro ryazo.

Yungamo ko ahanini kugira ngo haboneke ibagiro biterwa n’umubare w’abantu bifuza inyama z’iryo tungo. Nyamara nubwo ingurube zitari mu muco wo kuribwa nk’izindi nyama, benshi bazikurikira mu tubari.

Ati “Urabona ko utubari dufite inyama z’ingurube ari two twitabirwa cyane. I Kigali ho byaratangiye Nyabugogo na Kimisagara amabagiro arahari, ariko nabyo ubona ko biteye imbere bitewe n’utubari twotsa ingurube”.

Ingurube ngo zabuze isoko
Ingurube ngo zabuze isoko

Harerimana avuga ko buhoro buhoro bigenda bihinduka, icyitwaga kirazira ku kurya ingurube kirimo kurangira bitewe n’uko inyama z’andi matungo zigenda ziba nkeya.

Avuga ko impamvu nta mabagiro y’ingurube agaragara mu ntara y’Iburasirazuba biterwa n’umubare w’abakenera inyama z’ingurube bakiri bake.

Harerimana yifuza ko habaho ibagiro rito (Tuerie) kugira ngo abashaka inyama z’ingurube bazibone batagiye kuzishakira mu tubari.

Ati “Urumva ntiwakwica ingurube itaribucuruzwe ngo ishire uwo munsi, ukareba iminsi yamara muri frigo abantu bagahitamo kubyihorera. Ariko bizaza kuko natwe nibyo twifuza aho kugira ngo mucoma abe ariwe uyikura ku mworozi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka