Icyumweru kirashize basubiye mu mirimo: Kubahiriza amabwiriza mashya hari abo byagoye

Nyuma y’icyumweru kimwe gishize abakozi mu nzego zitandukanye basubiye mu mirimo, hari abavuga ko batorohewe no kubahiriza neza amabwiriza yo kugera mu rugo bitarenze saa mbili z’umugoroba.

Muri gare i Remera ni uko abagenzi basabwa kuba bahagaze mu gihe bategereje kwinjira mu modoka
Muri gare i Remera ni uko abagenzi basabwa kuba bahagaze mu gihe bategereje kwinjira mu modoka

Mu mbogamizi bagaragaza harimo kutabona imodoka zishobora kujyana abantu bose baba bazitegereje ku mihanda, bikaba ngo byaraviriyemo benshi gukererwa mu kazi no gutaha mu ngo barengeje igihe cyategetswe.

Umucuruzi w’imifariso (matela) muri Nyabugogo utuye ku Ruyenzi yagize ati "Umuntu ashobora kuva mu rugo ari butangire akazi saa moya, agahura n’umurongo w’abategereza imodoka kugera saa tatu, iyo ugeze kuri uwo murongo saa mbili, bituma utangira akazi saa ine.".

"Mu gutaha na byo ni kimwe, ushobora kugera ku murongo ugategereza imodoka nka saa kumi n’imwe (z’umugoroba) ukaza kwisanga uhavuye saa moya z’ijoro kubera ubwinshi bw’abantu baba bahari, biraterwa n’uko abagendaga na moto bose ubu nta yandi mahitamo bafite uretse gutega imodoka".

Yakomeje asobanura ikibazo cy’abakiriya bake, avuga ko uretse ibiribwa nta kindi kintu abaturage bitabira kugura nk’uko byari bimeze mbere ya gahunda ya "Guma mu rugo", ku buryo ngo bimuteye impungenge z’uko ashobora kwishyura ubukode bw’iseta bimuruhije.

Uyu mucuruzi yagize ati "Bushobora kwira udacuruje, wagira ngo uracuruje ukagurisha kamwe(agafariso), ubu hari abantu batatugeraho kuko babuze ’transport’, kandi abacuruzi tuba twarasabye inguzanyo muri banki, hakwiye kongerwa igihe tuzamara twishyura".

"Hakwiye kandi kurebwa neza uburyo urujya n’uruza rwasubizwaho, jye ndabona ko dukomeje dutya twazongera gusubira ku murongo nk’uwo twariho byibura mu kwezi kwa 10 k’uyu mwaka".

Umukozi w’ikigo gitwara abagenzi ukorera i Muhanga na we yabwiye Kigali Today ko ihagarikwa rya bimwe mu binyabiziga ryatumye benshi batangira kugendesha amaguru bajya mu kazi cyangwa bavayo, ndetse no guhaha bakabyikorera ku mutwe.

Yagize ati "Aho turi kujya hose muri iki gihe ni ukugenda n’ibirenge, tumara guhaha iyo tuvuye mu kazi, ukabitahana n’amaguru utashye kuko nta muntu wabiha uba wizeye ngo abigutwaze".

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko icyumweru cya mbere nyuma yo kuva mu rugo kirangiye abantu bagerageza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko ko byagoye inzego zishinzwe umutekano.

Dr Ngamije yagize ati "Kwambara agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki, biri kubahirizwa ariko hashyizwemo ingufu nyinshi".

Abagenzi bavuga ko kuba imodoka zitwara 50% by’abo zajyaga zitwara kugira ngo bahane intera, bituma hakenerwa umubare munini cyane w’izigomba kubajyana bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka