Icyumba ntangamakuru, igisubizo ku itekinika

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Sake buvuga ko icyumba ntangamakuru ari igisubizo ku itekinika kuko ibibera hasi mu midugudu biba bizwi n’abaturage bose.

Ibibazo byose bigaragara mu mudugudu bishyirwa mu cyumba ntangamakuru kugira ngo abaturage bafatanye kubishakira igisubizo
Ibibazo byose bigaragara mu mudugudu bishyirwa mu cyumba ntangamakuru kugira ngo abaturage bafatanye kubishakira igisubizo

Icyumba ntangamakuru ni umwihariko w’Umurenge wa Sake, mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Icyumba ntangamakuru kije cyunganira icyumba cy’imihigo cyari gisanzwe mu tugari, imirenge n’uturere bigize Intara y’Iburasirazuba. Ni icyumba cyibanda ku gutanga amakuru ku buzima bw’umudugudu, ishuri n’ikigo nderabuzima.

Habarurema Jean Marie Vianney, Umukuru w’Umudugudu wa Nyagasozi avuga ko cyatumye arushaho kumenya abaturage be kuko amakuru yose ayahabwa n’abayobora amasibo.

Urugero ngo yamenye ko ingo zibana mu makimbirane ndetse n’ababaswe n’ubusinzi.

Ati “Mbere narayoboraga ariko ntazi neza ngo runaka abanye ate n’umugore we, runaka anywa ate, mbega nari mbazi ku isura ariko ibibera mu ngo ntabizi neza nk’uyu munsi.”

Ibigaragara mu cyumba ntangamakuru cy'umudugudu wa Nyagasozi byiganjemo ubuzima rusange
Ibigaragara mu cyumba ntangamakuru cy’umudugudu wa Nyagasozi byiganjemo ubuzima rusange

Avuga ko kubera urujya n’uruza rw’abaturage basura iki cyumba bifasha abaturage kwikosora kuko bashyizwe ku karubanda.

Ngo hari ubwo umuturage aza yasanga umuturanyi we yanditse mu babaswe n’inzoga cyangwa mu bafitanye amakimbirane, iyo abimubwiye ngo bimutera ipfunwe akikosora.

Mu bigo by’amashuri hagaragaramo imiterere y’ishuri, imihigo yaryo n’uko yeshejwe, imyigire n’imyigishirize n’umutungo w’ishuri.

Umwarimu isomo rye ridatsindwa, utubahiriza akazi, umunyeshuri wataye ishuri, uwiga nabi ndetse n’indashyikirwa bagaragara muri iki cyumba, abanyeshuri, ababyeyi n’abayobozi bemerewe gusura bakanasoma ibirimo.

Mukayiranga Marie Gloriose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Sake avuga ko icyumba ntangamakuru kizaca itekinika
Mukayiranga Marie Gloriose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake avuga ko icyumba ntangamakuru kizaca itekinika

Ndamyumugabe Jean de Dieu, umwarimu ku ishuri ryisumbuye rya Sake avuga ko n’ubwo bifatwa nko kugawa ariko na none biha imbaraga udatanga umusaruro kwikosora.

Agira ati “Kugayirwa inshingano utujuje neza bituma utaha ukora ibishoboka kugira ngo ujye mu ndashyikirwa. Kuba bibonwa na buri wese ntibidutera ipfunwe ahubwo biduha imbaraga zo kwikosora.”

Nyirubuyanja Josephine, umubyeyi urerera ku ishuri ribanza rya Nshili avuga ko icyumba ntangamakuru cyatumye bamenya ababyeyi bagenzi babo, abana batiga neza, n’abataye ishuri bagafasha ubuyobozi kubashakisha. Ikindi gikomeye ariko ngo bamenye ko bafite uburenganzira bwo kubaza umwarimu ishingano z’akazi yasabye.

Ati “Ababyeyi turaza twabasoma hano tugasanga duturanye n’abana tubazi, ubwo duhita dufasha ishuri n’ubuyobozi kubashakisha bakagarurwa ku ishuri. Ikindi twajyaga tubona abarimu mu masaha y’akazi ntitubyiteho ariko twamenye ko tugomba kubabaza inshingano bishe.”

Icyumba ntangamakuru ni na cyo gikorerwamo n'umujyanama w'ubuzima
Icyumba ntangamakuru ni na cyo gikorerwamo n’umujyanama w’ubuzima

Kayitare Mugabe Samuel, umugenzuzi w’uburezi muri Minisiteri y’Uburezi avuga ko iki cyumba kizazamura ireme ry’uburezi mu gihe umwarimu wasibye akazi agawa n’abamukuriye ndetse n’umunyeshuri utiga neza akamenyekana umubyeyi we agasabwa gukurikirana umwana we.

By’umwihariko ngo umwarimu utubaha akazi bagenzi be bazamucyaha yikosore.

Ati “Uwicaga akazi yacunze umuyobozi w’ikigo ntazongera kubera gutinya ko ashyirwa ku karubanda kandi na bagenzi be bazajya bamucyaha bizazamure ireme ry’uburezi. Ahubwo turaza kureba uko byanozwa bigezwe hose mu gihugu.”

Mukayiranga Marie Gloriose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake avuga ko icyumba ntangamakuru ari igisubizo ku itekinikamakuru ku bibera mu midugudu.

Agira ati “Ntababeshye sinakamenye ko hari ababaswe n’ubusinzi n’ibindi ariko ubu byinshi narabimenye kandi aya makuru ari muri ibi byumba arizewe cyane nta tekinika ririmo, ibyanditse aha wabisanga aho bivugwa.”

Icyumba ntangamakuru cyatumye imibare yabaga mu mpapuro no muri raporo ijya ahagaragara
Icyumba ntangamakuru cyatumye imibare yabaga mu mpapuro no muri raporo ijya ahagaragara

Soeur Marie Godeberte Uwimana, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Sake avuga ko kubona amakuru kuri buri serivise batanga byoroshye kuko ubundi yabaga mu mpapuro no muri za raporo ariko uyashaka bikamugora kuyabona.

Icyumba ntangamakuru cyatekerejwe mu buryo bwo kumenya amakuru no kuyakurikirana hagamijwe kubona amakuru yizewe.

Hashize ukwezi kumwe gusa icyumba ntangamakuru gitangiye kwifashishwa mu midugudu 34, ibigo by’amashuri 7 n’ikigo nderabuzima kimwe byo mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.

Umuturage wese yemerewe gusura icyumba ntangamakuru bigafasha mu kujya guhindura umuturanyi azi utifata neza
Umuturage wese yemerewe gusura icyumba ntangamakuru bigafasha mu kujya guhindura umuturanyi azi utifata neza
Urutonde rw'abiga nabi, abataye amashuri n'abarimu basiba akazi bashyirwa mu cyumba ntangamakuru
Urutonde rw’abiga nabi, abataye amashuri n’abarimu basiba akazi bashyirwa mu cyumba ntangamakuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka