Icyuho mu Kugenzura abakozi b’uturere kigira ingaruka ku musaruro batanga
Uturere ngo tugira abakozi benshi cyane bigatuma abashinzwe kugenzura imikorere yabo bibagora ntibabashe kubakurikirana uko bikwiye, bikagira ingaruka no ku musaruro batanga.
Ubusanzwe ngo uturere tugira abakozi babiri gusa bashinzwe kugenzura abarenga 2000 bakorera mu karere, ugasanga biratera icyuho mu kugenzura imikorere ya buri umwe.
Abo bakozi babiri bavugwa, ni umwe ushinzwe abakozi kuva ku karere kugeza ku kagari n’undi ushinzwe abarimu, abaganga n’abandi bakozi bo mu bigo by’ubuzima byo muri ako karere.
Umwe muri abo bakozi bashinzwe gucunga abandi wo mu karere ko hanze ya Kigali utifuje ko izina rye ritangazwa, avuga ko bibagora kumenya imikorere y’abo bashinzwe kubera ubwinshi bwabo.
Agira ati “Duhora mu biro mu madosiye y’abakozi hakiyongeraho igihe kinini cyo kubategurira imishahara kugira ngo badakererwa guhembwa. Ibyo bituma tutabona umwanya wo kumanuka ngo tumenye ibibera mu bindi bigo dushinzwe byo mu karere kandi tugomba gutanga raporo”.
Arongera ati “Kuki batafata ushinzwe abakozi mu bitaro by’akarere akaba ari we ukurikirana iby’abakozi bose bo mu buvuzi. Bitabaye ibyo batwongerere abakozi kuko bituvuna, tukaba twanakwitirirwa amakosa tutakoze kubera kutabona umwanya wo gukurikirana akazi bihagije”.
Yongeraho ko bagejeje ikibazo cyabo kuri Minisiteri y’abakozi ba Leta (MIFOTRA) ariko ngo nta gisubizo barahabwa.
Muhongerwa Patricia, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali, na we yemeza ko icyo cyuho gihari.
Ati “Icyuho kirahari koko, uhereye ku muyobozi w’akarere ukagera ku bakozi b’akagari, ni abantu benshi ku buryo ababashinzwe babiri ari bake cyane. Birakwiye ko mu z’ibanze hagira igihinduka kuko icyo kibazo gituma hari ibidakorwa neza kubera imikurikiranire y’abakozi iba itanoze”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, Angelina Muganza, yemeza ko icyo ari ikibazo akanatanga urugero rw’aho bituma akazi gapfa.
Ati “Ni ikibazo gikomeye. Hari ikigo cy’ishuri twasuye dusanga abarimu baje ku kazi ari bake cyane, twaje kumenya ko hari ababa bari mu bucuruzi ntitumenye uko bacungwa”.
Arongera ati “Umwarimu akaba ari umumotari, mu gihe yigisha telephone yahamagara agashyira ingwa hasi agafata moto akajya gutwara abagenzi”.
Ibyo ngo bagomba kubiganiraho na MIFOTRA ku buryo abakuriye ibigo bitandukanye bakumvishwa ko imicungire y’abakozi ari bo ireba, bakaba banongererwa ubushobozi muri urwo rwego.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
KUCYI TUBURA ICYOGUKORA NUMVA AKAZILETA IGAFITE