Icyo twashakaga mwarakiduhaye, ubu natwe icyo mwadushakagamo tugomba kukibaha – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 yakomereje uruzinduko agirira mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu, aganira n’abaturage bari bahateraniye bo mu turere twa Rubavu na Rutsiro ndetse n’abaturutse ahandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagaragaje ko akarere kageze ku ntambwe ishimishije mu iterambere, ariko agaragariza umukuru w’igihugu ko hari bimwe mu bibazo bicyugarije Akarere.

Muri ibyo bibazo harimo icy’ibice by’Akarere ka Rubavu mu mirenge yegereye ibirunga, ahataragera amazi meza n’amashanyarazi.

Habyarimana yavuze ko muri ako karere hakenewe umuhanda wa kaburimbo wanyura inyuma y’umusozi wa Rubavu ukavana abaturage b’inyuma y’uwo musozi mu bwigunge. Uwo muhanda ngo wanafasha kugabanya impanuka zibera mu muhanda munini usanzwe wa kaburimbo kubera ubuhaname bwawo.

Izi nyoni muri iki kirere zirerekana ko aha hantu hari amahoro
Izi nyoni muri iki kirere zirerekana ko aha hantu hari amahoro

Yasabye kandi ko Akarere kafashwa kuvugurura ibitaro bya Gisenyi kuko ngo bitajyanye n’igihe. Ni ibitaro byakira abaturage b’Akarere ka Rubavu, igice cy’abaturage ba Nyabihu na Rutsiro, ndetse n’abanyekongo bakenera serivisi zimwe na zimwe z’ubuzima mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yanavuze ko hari umuhanda watangiye gukorwa akarere kifuza ko kuwukora byakwihutishwa. Uwo muhanda uhuza imipaka itatu y’akarere ka Rubavu (umupaka munini, umuto n’uwa Kabuhanga) witezweho koroshya ibikorwa bibera mu gice uwo muhanda uherereyemo, kandi ukoroshya ubuhahirane hagati y’Abanyarwanda n’Abanyekongo.

Uwo muyobozi kandi yagaragaje ikibazo cy’ibice by’Akarere ka Rubavu byegereye umupaka bitarageramo imiyoboro y’itumanaho ya telefoni, icyo kibazo kikadindiza iterambere ry’abaturage n’iry’Akarere muri rusange.

Perezida Kagame yashimiye abaturage ba Rubavu na Rutsiro by’umwihariko uburyo bamuhundagajeho amajwi mu matora ya Perezida aheruka, abizeza ko ibyo bamusaba na we azabibakorera.

Yagize ati “Twaje aha mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2017, icyo twashakaga kandi mwarakiduhaye. Ubu rero natwe icyo mwadushakagamo tugomba kukibaha. Icyo mwashakaga ni umutekano, ni amajyambere. Ibyo tugomba kubibaha byanze bikunze.”

Icyakora Perezida Kagame yavuze ko byose bizava mu bufatanye bw’abaturage n’abayobozi, buri ruhande rukanoza ibyo rukora.

Ku bibazo yagaragarijwe birimo iby’amavuriro, imihanda, amashanyarazi n’iby’itumanaho, yavuze ko na byo baza kubihagurukira, asobanura ko kuri iyi nshuro kubivuga bidahagije kuko hari ibigarutse kenshi, bikavugwa ariko ntibikorwe.

Ati “Nk’ibyo by’itumanaho ababishinzwe ndaza kubonana na bo, turaza kubitunganya mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Turaza kubitunganya cyangwa ababishinzwe ndaza kubatunganya!”

Ibyo bibazo by’itumanaho ngo bituma abaturage cyane cyane abegereye umupaka bakoresha imirongo y’itumanaho yo mu bindi bihugu, bakumva n’amaradiyo yo hakurya y’u Rwanda.

Iby’uburezi no guteza imbere ubuvuzi na byo yavuze ko byose bagiye kubikurikirana, haherewe ku buryo buhari bikitabwaho.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nyakubahwa Prezida,nzi neza ko uri muli ba Presidents bakora cyane.Ariko hari ibibazo byinshi udashobora gukemura,kubera ko byananiye n’ibihugu bikomeye:Ubukene,ubushomeli,akarengane,intambara,urupfu,uburwayi,etc...
Nubwo ba Ministers,Governors,Mayors,etc...bakubeshya ngo bakemura ibibazo,ntaho byagiye.Urugero,aho nkomoka mu Karere ka Rwamagana,Mayor avuga ko dufite amazi kuli 85%.Nyamara nta na 5% bihari.Nta mazi cyangwa amashanyarazi tugira.
Rwanda iracyari kure cyane mu iterambere.

semafara yanditse ku itariki ya: 11-05-2019  →  Musubize

Nanjye nararenganye
Mu burezi muri Rubavu harimo akarengane

Alias yanditse ku itariki ya: 11-05-2019  →  Musubize

Nzarenganurwa nande

Alias yanditse ku itariki ya: 11-05-2019  →  Musubize

President ibyo avuga nibyo ariko ajye abonana nanone nabakozi ba leta amenye akarengane nabakorerwa uregera commission zishinzwe abakozi uzasanga zifitanye isano nabo uregera hazamo icyenewabo ,ukabona nabwo utajya mu nkiko ntabushobozi,urugero bankuye ahantu nigishaga bajya kure yaho ntuye muzi numushahara wa mwarimu babikora mpamaze imyaka ine bansimbuza abahansanze ntanikosa nakoze mu kazi.kubera urwango no gushaka kunshyira hasi gusa,naravuze ndaruha

alpha yanditse ku itariki ya: 11-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka