Icyo twakwitega mu gihe u Rwanda rufunguye ingendo zo mu kirere

Ku itariki ya 1 Kanama 2020, u Rwanda ruzafungura ibikorwa byose bijyanye n’ingendo zo mu kirere, ariko hakazitabwa bikomeye ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo umutekano w’abagenzi ube ntamakemwa, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente.

Ibyo Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yabigarutseho ku wa 21 Nyakanga 2020, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, aho yavuze ko Guverinoma irimo kwitegura kongera gufungura ingendo z’indege z’ubucuruzi, gusa ngo bikazakorwa ari uko byose biri ku murongo.

Avuga kandi ko nyuma y’amezi atanu Covid-19 igeze mu Rwanda, Leta itashobora gutegereza ko iyo virusi ishira burundu kugira ngo ingendo z’indege zongere gukorwa nk’uko byari biherutse gutangazwa.

Yongeraho ko hari amabwiriza menshi ngenderwaho yashyizweho, nk’irirebana n’ibyo abagenzi bagomba kuba bujuje, harimo kureba umwanya uri hagati y’uko umuntu yipimishije na mbere y’uko afata urugendo, mbere yo kujya aho ashaka mu gihugu, n’ibindi.

Minisitiri Ngirente ati “Tugiye kongera gufungura ingendo z’indege, ariko ntidushaka ko hari ikosa na rimwe ryakorwa. Tuzakurikiranira hafi ibyo bikorwa”.

Yavuze kandi ko muri uko gufungura ingendo zo mu kirere, kwipimisha Covid-19 ku bagenzi bizishyurwa ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda ku banyamahanga, n’ibihumbi 40 ku Banyarwanda, kuko ibipimo bimaze gutwara amafaranga menshi Leta bitewe n’uko byakorwaga ku buntu.

Arongera ati “Ayo mafaranga duca abagenzi ari abaza mu gihugu cyangwa abajya hanze yacyo, ni nk’umusanzu basabwa kuko gupima iyo ndwara bihenze cyane. Igipimo kimwe ku muntu gitwara amafanga agera ku bihumbi 150 ariko tubikora ku buntu”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, na we yagarutse ku bijyanye n’igikorwa cyo kongera gufungura ingendo z’indege, akavuga ko bizagendana n’impinduka ku myambarire y’abakora mu ndege ndetse no ku bindi bigenda ku kwita ku bagenzi.

Adasubiyemo ibisabwa byose, Minisitiri Ngamije wari uri kumwe na Minisitiri w’Intebe, yagarutse kuri bimwe mu bisabwa, abagenzi mpuzamahanga bagomba gukomeza kwibuka.

Urugero abagenzi bose bagomba kwipimisha mu bihugu barimo nibura amasaha 72 mbere y’uko bafata urugendo, bagahita babyohereza mu buryo bw’ikoranabuhanga (online).

Abazajya bagera ku kibuga cy’indege, bose bazabanza gusukura inkweto zabo hifashishijwe umuti wabugenewe (Chlorine), hanyuma bagapimwa Covid-19 ndetse bagashyirwa ahantu hamwe mu 10 hateguwe harimo n’amahoteli kandi bakaziyishyurira, mu gihe bategereje ko ibisubizo biboneka mu masaha 24.

Minisitiri Ngamije avuga kandi ko n’abakora mu ndege batazemererwa kujya mu ngo iwabo, ahubwo bazashyirwa mu macumbi yateguwe kugira ngo bakurikiranwe ndetse banapimwe. Hari kandi no kubambika mu buryo bwihariye bwo kurinda umuntu, hagamijwe ko atakwandura.

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko abagenzi ba mbere barimo guhabwa impapuro buzuza zijyanye n’amakuru kuri Covid-19, bakagomba kuzishyikiriza ubuyobozi bw’Ikigo cy’Indege za Gisivili.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bine bya Afurika byemerewe gutwara abagenzi mu ndege bajya i Burayi, ahazwi nko mu bihugu bya ‘Schengen’, ibindi bihugu bya Afurika bikaba ari Algeria, Tunisia na Maroc.

Inkuru bijyanye: https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ikibuga-cy-indege-cya-kigali-kiteguye-gusubukura-ingendo-video

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka