Icyo Inteko Ishinga Amategeko ya 5 y’u Rwanda Izibukirwaho

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 79, Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gusesa umutwe w’abadepite igihe icyo ari cyo cyose.

Iyi ngingo ivuga ko mu rwego rwo gutegura amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite byibura iminsi mirongo itatu (30) ariko itarenze mirongo itandatu (60) ku gihe cyagenwe cyo kurangira kwa manda y’Inteko Ishinga Amategeko.

Biteganyijwe ko mu minsi 45 aribwo amatora ataha y’Abadepite azaba. Ni amatora yahujwe n’ay’Umukuru w’Igihugu tariki ya 14-15 Nyakanga 2024.

Amatora y’inteko ishinga amategeko itaha ahujwe n’ay’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba ku itariki 14-15 Nyakanga. Niyo mpamvu hasigaye iminsi igera kuri mirongo ine n’itanu (45) kugira ngo ayo matora abe.

Muri iyi nkuru abaturage bagaragarije Kigali Today ikigero cyo kunyurwa ku byo bari biteze ku mutwe w’Abadepite ndetse n’Abadepite barangije manda bavuga ibyo banyuzemo kugira ngo bagere ku nshingano bari bategerejweho muri manda irangiye.

Karegeya Jean Baptiste Omar, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki yabwiye Kigali Today ko inteko ya gatanu izibukirwa ku kuba yaratoye amategeko menshi cyane cyane kwemeza amasezerano y’inguzanyo hagati ya leta n’abafatanyabikorwa batandukanye mu by’imari.

Ku rundi ruhande, yavuze ko umutwe w’Abadepite ahanini wibanze ku mishinga y’amategeko iva mu nzego z’ubutegetsi. Ushobora gutungurwa no kumva ko 80% by’imishinga y’amategeko iva mu nzego z’ubutegetsi mu gihe 20% ariyo mishinga y’amategako yakozwe n’Adepite ubwabo.

Ati “Ubundi imishinga y’amategeko yagakwiye kuva ku Mudepite cyangwa itsinda ry’Abadepite, abaturage, hanyuma ikabona kujya mu nzego z’ubutegetsi.”
Ariko Karegeya ashimira Abadepite ku nzinduko bagiriye mu bice binyuranye by’igihugu basura abaturage nubwo ngo zikiri nkeya.

Akomeza avuga ko Abadepite bakwiye kujya bategura ingendo mu turere mu nzego zitandukanye. Ati “Urugero, niba bateguye urugendo rwo gusuzuma imikorere y’ubuzima, ntibibande ku bijyanye n’uburezi cyangwa ikindi.”

Ariko Karegeya ashima ko hari bimwe mu bibazo binyuranye byakemuwe nyuma y’aho byabaga byagaragajwe n’abantu batandukanye. Ibyo birimo ikibazo cy’abanyeshuri ba Kaminuza ya Gitwe bimwe kwemererwa kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda n’ikibazo cy’abaturage bangirijwe amazu yabo mu gishanga cya Nyandungu ariko bagatsinda Umujyi wa Kigali mu rukiko.

Karegeya akomeza agaragaza ko kimwe mu bibazo bigihari ari uko rimwe na rimwe Inteko Ishinga Amategeko itanga amabwiriza ku nzego z’ubutegetsi gusa ko iyo bidashyizwe mu bikorwa, inteko ntacyo ibikoraho.

Karegeya yavuze ku mategeko amwe asa n’ayaheze mu kirere harimo n’itegeko ryo gushyingura mu buryo bwo gutwika imirambo.

Ati “Mu muco wacu ntabwo byumvikana neza iyo abantu bavuga ku bijyanye no gutwika imibiri y’abacu ariko turebye ingano ubutaka, ni ngombwa ko sosiyete yacu itekereza kabiri.”

Depite Ruku-Rwabyoma John nawe yemera ko sosiyete ikwiye kureba imbere kuko amarimbi azatuma ubutaka buke buhari bushira ndetse bikanaba ikibazo ku bidukikije.

Kwivuguruza ku myaka iteganywa mu Itegeko ry’Umuryango

Agaruka ku mushinga w’Itegeko ry’Umuryango, Karegeya avuga ko harimo ukwivuguruza ku myaka y’ubukure iteganywa n’itegeko kuko riteganya ko umwana ashobora kubona ikarita y’indangamuntu afite imyaka 16, nyamara akaba ashobora kuburanishwa no gufungwa afite imyaka 14 adafite indangamuntu.

Nanone mu myaka cumi n’ine na cumi n’itanu, umwana ntaba yujuje ibyangombwa byo gufata inshingano zo kurera umwana wenyine. Ikindi ngo nuko ku myaka 16, umwana abona ikarita y’indangamuntu ariko akaba atujuje imyaka y’ubukure imwemerera gukora imibonano mpuzabitsina.

Ku bwa Karegeya ngo ikibabaje kurushaho nuko kuva ku myaka 18 kugeza kuri 21, umuntu aba ashobora gukora imibonano mpuzabitsina ariko atemerewe gushaka.

Ati “Uko kuvuguruzanya kose kugira ingaruka ku muryango. Inteko izakurikiraho igomba kuzitonda mu gihe izaba iri kwiga kuri uwo mushinga w’itegeko.”

Mu mategeko y’umuryango ariko, uburinganire n’ubwuzuzanye bwateye imbere bishimangirwa n’uko abagoree, kimwe n’abagabo bashobora kuragwa umutungo uturutse mu miryango yabo, atari gusa ku miryango bashyingiwemo.

Ubudakemwa bwa PAC

Mu bashimira Inteko Ishinga Amategeko icyuye igihe harimo n’Umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi ushimira by’umwihariko Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’imari ya Leta (PAC) yakomeje kugaragaza imikorere y’inzego za leta.

Hakuzwumuremyi ati "Byibuze bakomeje gusaba ibisobanuro ku nzego za leta ku micungire y’umutungo wa rubanda."

Gusa, Hakuzwumuremyi avuga ko PAC ikeneye gusuzuma impamvu z’ibibazo byikurikiranya mu nzego za leta aho bigaragara ko raporo z’ubugenzuzi zidashyirwa mu bikorwa imyaka myinshi.

Ku rundi ruhande, Hakuzwumuremyi avuga ko Inteko yananiwe gukemura ibibazo by’ukwisubiramo kw’inshingano.

Ati "Nko ku kibazo cya one stop centre, ibintu bishobora kubarizwa ahantu hamwe biracyagaragara muri serivisi zinyuranye ku buryo bishobora no gutuma habaho icyuho mu byaha bya ruswa."

Hakuzwumuremyi yagarukaga ku kibazo cyagaragarijwe mu Nama y’igihugu y’umushyikirano 2022 aho abashoramari bavuze ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kitabaha serivisi zose nk’uko bikwiye.

Mu nama y’umwiherero, Perezida Paul Kagame yihanangirije inzego zitandukanye, harimo RDB na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda kubera ikibazo cyo kudashyiraho ahantu hamwe serivisi zose zishobora kuboneka ku bashoramari.

Hakuzwumuremyi yongeye ati "Ikindi kandi, twari kubona iseswa ry’amategeko ya gikoloni atakigezweho."

Akomeza avuga ko ariko Inteko Ishingamategeko yakemuye bimwe inaha umurongo ibibazo byagize ingaruka ku nzego zitandukanye nka kaminuza y’u Rwanda, ikibazo cya COVID-19, n’ibindi.
Hakuzwumuremyi ashimira Inteko ya gatanu kuko yakoze cyane, by’umwihariko mu itumanaho.

Ese Inteko Ishinga Amategeko ya 5 iri mu murongo wo kugera ku Ntego?

Hakuzwumuremyi agaragaza ikibazo mu gitabo cy’amategeko ahana no mu mikorere y’inkiko, aho agira ati “Amategeko ahana ari mu nyungu z’abavoka kuko buri kirego cyose ugomba kugana inkiko. Ndetse n’ubwumvikane nabwo buragoye."

Mbere na mbere, Hakuzwumuremyi asaba ko ubwumvikane n’ubutabera bw’ibanze byashyirwamo imbaraga kugira ngo buri kirego cyose kitajya mu nkiko.

Ati "Niyo abantu bumvikanye, urukiko rukomeza kuzamo.”

Atanga urugero, Hakuzwumuremyi yibukije aho abayobozi b’uturere, intara ndetse rimwe na rimwe n’Abaminisitiri babwirwa ikibazo kimwe, hanyuma umwe muri bo akiyemeza kuzagishakira igisubizo.
Akomeza agira ati “Ku iherezo hari igihe birangira badashobora gukemura ikibazo kugeza igihe urukiko rusabiwe ngo ruburanishe urubanza kuko ibisubizo abayobozi batanga ntabwo biba bifite ububasha bw’amategeko.”

Inteko ishinga Amategeko ya 5 nayo yakomeje guhamagaza abayobozi-Abaminisitiri gusobanura ibibazo bitandukanye, ariko mbere yo kubahamagaza, ntibakora ubushakashatsi ku buryo ibyo basaba gukosora biba bitaganisha ku musaruro.

Ku rundi ruhande, Inteko Ishinga Amategeko ya 5 isize hari ibibazo bitarakemuka mu nzego z’ubuzima, uburezi, ubutabera n’ubuhinzi.

Hakuzwumuremyi ati "Ntabwo tubona uruhare rw’inteko mu gukemura ikibazo cy’ubucucike mu magereza, ku kibazo cy’inzara n’izamuka ry’ibiciro, ntibakora ku kibazo cyo kugwingira, kohereza abarwayi mu bitaro mpuzamahanga, n’ibindi. Abadepite turababona ariko muri rusange ntibita ku bibazo ngo bagenzure ko bikemutse.”

Hakuzwumuremyi atekereza ko Abadepite nta bubasha bwo gushyira mu bikorwa ndetse n’ubwo gufasha Guverinoma kumenya no gukemura ibibazo by’ingenzi bafite.

Twigishije Abanyarwanda gusaba byinshi

Uretse bimwe mu bivugwa ko inteko itagezeho, Depite John Ruku-Rwabyoma asanga Inteko Ishinga Amategeko yaragerageje uko ishoboye gukora inshingano zayo, kandi umusaruro wabyo ugaragarira mu kuba abaturage basaba inzego z’ubuyobozi byinshi.

Ati “Umuturage arifuza kugira amazi mu rugo, kugira umuhanda wa kaburimbo, kugira ivuriro ryo ku rwego rwa mbere. Ibi byabaye kuko twazamuye imyumvire. Ikibazo gihari ubu ni ibikoresho byo gukora ibyo abaturage basaba.”

Ku bibazo byo mu rwego rw’ubuvuzi, Depite Ruku Rwabyoma avuga ko iyo avuye iwe i Rusororo abona ibitaro byinshi by’indwara za kanseri, umutima, n’ibitaro by’icyitegererezo biri kubakwa, ariko Inteko Ishinga Amategeko yakoze cyane mu kuzamura ubushishozi kuko ibyo kurya bihari ariko abantu batazi kubivanga.

Mu rwego rw’ubutabera, Ruku Rwabyoma avuga ko nubwo hari ubucucike mu magereza, abafungwa bafatwa neza kuko bizera ko uwakoze icyaha ashobora gusubizwa mu buzima busanzwe neza.

Mu gihe kiri imbere, yavuze ko gukoresha ibikomo by’ikoranabuhanga mu gukurikirana abagororwa bibemerera kujya iwabo bizaba umuti w’ubucucike. Ruku Rwabyoma yizera ko Inteko Ishinga Amategeko igifite ibikwiye gukorwa mu mategeko yerekeye umuryango harimo gusama imburagihe, gatanya, gusaranganya bike abantu bafite.

Ati “Dufite byinshi, ariko ntidufite umutima wo gusaranganya,”

Ku kibazo cy’ugushyingirwa imburagihe, Ruku avuga ko niba umwana ashobora gupfira igihugu afite imyaka 18, uwo mwana ashobora gushyingirwa nubwo ikibazo ari uko kuri iyo myaka umwana aba akiri ku ishuri.

Ku bijyanye n’itegeko ryo gushyingura hakoreshejwe gutwika, Ruku yizera ko sosiyete igomba kubyumva.

Ati “Nta mpamvu yo gutuma uwapfuye ashyira mu bibazo umuryango we bijyanye n’imihango yo gushyingura. Mwibuke ko nta bwishingizi bw’ubuzima dufite bwo kwishyura serivisi z’ishyingurwa.”

Ikindi kandi, amarimbi ni ikibazo ku bidukikije kuko sima yubatse ku mva itera isuri.
Ati “Abakiri bato muri twe bagombye kugira ubutwari bwo kubiganiraho kugeza twumvikanye gukoresha uburyo bwo gutwika.”

Nk’uko Ruku-Rwabyoma abivuga, Abanyarwanda bakwiye kwishimira ko inteko ishinga amategeko yabo ari iy’abaturage.

Ati “Ahandi, ntushobora kuba umudepite utari umukire.”

Mu kumvikanisha ibi, avuga ko abadepite mu bihugu by’Uburengerazuba bashobora guharanira kutongera imisoro kuko bahagarariye inyungu z’ibigo binini, kandi ntibita cyane ku bibazo by’umuturage usanzwe.

Turashimira imibereho ya mwarimu

Nk’uko bigarukwaho na Christine Mukabunani wo mu Ishyaka PS Imberakuri, kimwe mu byasabwaga n’ishyaka rye harimo kuzamura umushahara w’abarimu, ibyo avuga ko byitaweho.

Ati “Imibereho y’abarimu yateye imbere cyane kandi turabishimira. Mu Rwanda, umushahara w’abarimu wazamutse kugera kuri 80%, twari twanasabye ko ubwisungane mu kwivuza buvugururwa ku buryo abarwayi babona imiti ihagije nk’uko ubundi bwisungane bikorwa, kandi byaravuguruwe ku nyungu z’abaturage.”

Muri iki gihe Inteko Ishinga Amategeko iri ku musozo wa manda, Mukabunani avuga ko muri Komisiyo abarizwamo y’imibereho myiza y’abaturage, banasabye Minisiteri y’ubuhinzi kugira Abaveterineri b’amatungo n’Abajyanama b’ubuhinzi mu nzego z’ibanze kuko kugeza ubu ibyo byiciro bigenzurwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ati “Rimwe na rimwe badushora mu bikorwa bitandukanye n’inshingano zabo kandi ntibashobore gusohoza neza uruhare rwabo rwo kwigisha abaturage imikorere myiza y’ubuhinzi.”

Ku ruhande rwa, Frank Habineza wo mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, yavuze ko yishimiye cyane ibyerekeye ikiruhuko cy’ababyeyi bombi.

Ati “Twifuzaga ko ikiruhuko cy’ababyeyi cyongerwa kikagera ku mezi atandatu kivuye ku mezi atatu, ariko hongeweho ibyumweru bibiri gusa. Ni intambwe nziza.”

Habineza yongeraho ati “Twari twanasabye kongera ikiruhuko cy’ababyeyi b’abagabo kikagera ku kwezi kumwe, cyongereweho icyumweru kimwe kivuye ku minsi ine.”

Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ryasohotse tariki 11 Ukuboza 2023 rigaragaza ko azaba tariki 15 Nyakanga 2024, mu gihe ababa hanze y’u Rwanda bazatora tariki 14 Nyakanga 2024.

Zimwe mu mpamvu zatumye habaho guhuza aya matora harimo no kugabanya ingengo yatwaraga kandi akaba mu myaka ikurikiranye.

Kwiyamamaza kw’abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika no mu y’Abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga 2024 imbere mu gihugu.

Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 mu gihe ay’Abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka