Icyo dukeneye ni ubushake bwa politiki – Minisitiri Biruta

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bikeneye kugira ubushake bwa politiki mu gukemura ibibazo byagaragajwe n’impande zombi bibangamira imibanire yabyo, ikabasha gusubira uko yahoze.

Minisitiri Dr. Vincent Biruta
Minisitiri Dr. Vincent Biruta

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta, nyuma y’ibiganiro byahuje intumwa z’ibihugu byombi hamwe n’abahuza ari bo Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ku wa kane tariki ya 04 Kamena 2020, bikaba byarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Intumwa z’ibihugu byombi zabanje gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu byombi, yabereye ku mupaka wa Gatuna/Katuna muri Gashyantare 2020.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro byo ku wa kane, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rwibanze ku mpungenge zigaruka ahanini ku Banyarwanda bakomeza gufatirwa muri Uganda bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Nkuko mushobora kuba mubizi, ibyo bibazo twabigaragarije Uganda mu bihe bitandukanye, harimo ifungwa n’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda, rimwe na rimwe bakarekurwa hashize igihe kirekire.

Hari ibibazo bya poropagande y’itangazamakuru bigaragaza ubushotoranyi kuri Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’igihugu, hamwe n’ibindi byinshi twagiye tuvugaho mu nama zabanje. Inama iheruka yari yaduhaye umurongo ibyo bibazo byakemukamo”.

Minisitiri Biruta yavuze ko nubwo hari ibyakozwe mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’abakuru b’ibihugu, hakiri imbogamizi, avuga ko Uganda yiyemeje kurekura Abanyarwanda 130 bafungiye muri icyo gihugu, ariko ko hari ibindi byinshi bikeneye gukorwa.

Ati “Bazafungurwa mu cyumweru gitaha. Iyi ni intambwe nziza, ariko hari ibindi bibazo twagaragaje bakeneye gukemura, cyane cyane ku itangazamakuru risebya u Rwanda n’ifungwa ry’Abanyarwanda ritigeze rihagarara”.

Yavuze ko buri cyumweru hari Abanyarwanda bafungwa, bagakorerwa iyicarubozo muri Uganda, avuga ko ibi bigomba guhagarara byihutirwa.

Ati “Twemeje ko hari byinshi Uganda igomba gukora niba umubano w’ibihugu byombi ugomba gusubira uko wahoze.

Kugira ngo ibyo bibe, birasaba ko habaho ubushake bwa politiki. Nta bushake bwa politiki buhari, ntaho tuzagera. Twemeranyije ko hakenewe ubushake bwa politiki ku mpande zombi, haba hari ikibazo kikaganirwaho nta buryarya kigakemurwa”.

Dr. Biruta yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye ibikorwa birimo guhagarika imitwe y’iterabwoba nka ‘Self-Worth Initiative’ yakoraga yigize nk’imiryango itegamiye kuri Leta, nyamara irwanya Guverinoma y’u Rwanda.

Dr. Biruta yavuze ko hari ibikorwa by’ubukangurambaga by’umutwe wa RNC urwanya Leta y’u Rwanda bikomeje muri Uganda, ndetse n’indi mitwe irwanya u Rwanda iterwa inkunga n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ku kibazo cy’abaturage ba Uganda bivugwa ko bafungiye mu Rwanda, Dr. Biruta yavuze ko u Rwanda rwasabye Uganda gukora urutonde rw’abo baba bafungiye mu Rwanda, ariko ntibirakorwa.

Yavuze ko u Rwanda rwatanze urutonde rw’abaturage barwo bafungiye muri Uganda, ariko ko bakomeje gufungirwayo.

Ati “Birashoboka ko hari Abanyarwanda bafungiye muri Uganda bafite ibyo baregwa, ariko ko bagomba guhabwa ubutabera kandi bakemererwa gusurwa n’abanyamategeko babo”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, sam Kutesa yavuze ko ibyinshi kuri abo bafungiye muri Uganda bizagaragarizwa Leta y’u Rwanda, ariko ntiyavuze niba bazemererwa gusurwa n’abahagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.

Yavuze ko mu gihe abantu 130 bazaba bafunguwe mu cyumweru gitaha, hari abandi 310 bazakomeza gufungwa kuko baregwa ibyaha bikomeye.

Nta nama y’abakuru b’ibihugu

Mu gihe inama iheruka yari yemeje igihe abakuru b’ibihugu bazongera guhurira, kuri iyi nshuro ibihugu byombi ntibyigeze bivuga igihe inama y’abakuru b’ibihugu izabera, ahubwo bemeranyijwe ku bigomba kubanza gukorwa mbere y’uko iyo nama y’abakuru b’ibihugu iba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka